Bizimana Yannick ukinira APR FC ari mu maboko ya Polisi

Rutahizamu wa APR FC Bizimana Yanncik yatawe muri yombi na Polisi, ashinjwa gutwara imodoka yanyweye

Polisi y’u Rwanda yaraye itaye muri yombi rutahizamu wa APR FC Bizimana Yannick, amakuru yizewe atugeraho akaba avuga ko yafashwe atwaye imodoka yanyweye ibisindisha.

Yannick Bizimana agiye kumara imyaka ibiri muri APR FC
Yannick Bizimana agiye kumara imyaka ibiri muri APR FC

Bizimana Yannick yafatiwe i Nyamirambo ahazwi nko kwa Mutwe, aza kujyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo. Ubusanzwe uwafashwe atwaye imodoka yarengeje igipimo fatizo cy’inzoga afungwa iminsi itanu.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka