
Uyu rutahizamu w’imyaka 19 wakiniraga AS Muhanga ni umwe mu bakinnyi bakiri bato bigaragaje cyane muri shampiyona y’uyu mwaka akaba yaguzwe miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda.
Yannick wanifuzwaga n’amakipe atandukanye arimo na Police FC muri shampiyona y’uyu mwaka yatsinze ibitego 14 harimo ibitego bibiri yatsinze APR bikongerera Rayon Sports amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona.
Ibi bitego benshi mu bafana ba Rayon Sports batazibagirwa, Yannick yabitsinze ubwo AS Muhanga yatsindaga APR 2-1 ku mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona.
Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona, Rayon Sports ikomeje kongera amaraso mashya mu ikipe aho imaze kugura abakinnyi barimo Iragire Saidi wavuye muri Mukura, Olokwei Commodore ukomoka muri Ghana, Ndizeye Saidi wavuye muri VItalo yo mu Burundi na Runanira Hamza wakiniraga Marines FC.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|