Nyuma yo kwigaragaza muri uyu mwaka w’imikino, Bizimana Djihad ukinira ikipe ya Rayon Sports akomeje gushakwa n’amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda by’umwihariko ikipe ya Police Fc.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today,Djihad Bizimana yahakanye amakuru yavugwaga ko yaba ari hafi kwerekeza muri APR Fc gusimbura umukinnyi Mugiraneza Jean Baptiste bivugwa ko yaba ari mu nzira zo kwerekeza mu ikipe ya Azam yo mu gihugu cya Tanzania.
"Sindaganira na Rayon Sports nabasabye ko twazaganira nyuma y’igikombe cy’amahoro,gusa amakipe arahari anshaka ariko ntacyo turaganira gifatika,Police niyo kipe yanshakaga ariko nababwiye ko bategereza igikombe cy’amahoro kikarangira,tukabona kuvugana"

N’ubwo ariko Djihad yashatswe na Police Fc,ikipe ya Rayon Sports niyo aha amahirwe menshi yo kuba yayikinira umwaka utaha
Djihad Bizimana aramutse yerekeje muri iyi kipe ya Police Fc yaba abaye umukinnyi wa kabiri wakiniraga Rayon Sports muri uyu mwka w’imikino wa 2014/2015 werekeje mu ikipe ya Police Fc nyuma ya Ndatimana Robert wamaze kuyerekezamo aho azayinira saison itaha.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|