Ni umukino wa Rwanda premier League umunsi wa 21 wabeyere kuri Kigali Pele Stadium kuri iki Cyumweru tariki 22 Gashyantare 2026 aho usize ikipe ya Rayon Sports ku mwanya wa gatanu n’amanota 35.
Ni mukino watangiye ku isaha ya Saa Cyenda n’igice, bitewe n’umukino wabaye mbere ku isaha ya Saa Sita n’igice, wahuje AS Kigali na Al Merriekh SC wo warangiye ari igitego 1-0 cy’iyi kipe yo muri Sudani.
Uyu mukino watangiye nyuma y’imvura nyinshi, watangiranye imbaraga cyane ku ruhande rwa Rayon Sports wabonaga ishaka igitego hakiri kare ndetse byaje no kuyihira aho gusa ku munota wa kabiri, yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Aziz Bassane, ku mupira yazamukanye neza yinjira mu rubuga rw’amahina maze atera ishoti rikomeye umunyezamu Tuyizere Jean Luc ntiyamenya uko byagenze.
Nyuma yo gutsindwa igitego, ikipe ya Mukura VS yakangutse maze nayo itangira kwataka no kugerageza uburyo butandukanye ishaka uko ya kwishyura igitego yari imaze gutsindwa ariko ubwugarizi bwa Gikundiro bwari burimo Bayisenge Emery na Ramazani Tshimanga buhagarara neza bugumisha ikipe mu mukino. Ubwo igice cya mbere cyaganaga ku musozo, Rayon Sports yatsinze igitego cya Kabiri ku munota wa 46, kuri kufura yatewe neza na Mugisha Didier, maze Ramazani Tshimanga aterekaho umutwe igitego kiba kirinjiye, igice cya mbere kirangira ari 2-0.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka kuri Mukura VS, Mbonyamahoro Serieux asohoka mu kibuga maze asimburwa na Samuel Pumpong maze iyi kipe yo mu karere ka Huye itangira kwataka izamu rya Rayon Sports ariko igitego gikomeza kubura. Umutoza wa Rayon Sports nawe yahise akora impinduka akuramo Mugisha Didier yinjizamo Fall Ngagne maze iyi kipe igaruka mu mukino.
Bidatinze umutoza Nshimiyimana Canisius yongeye akora impinduka akuramo Nisingizwe Christian na Niyonizeye Fred, yinjizamo Jordan Nzau Dimbumba na Mutsinzi Patrick ikipe ikomeza kotsa igitutu Gikundiro, mu minota itandukanye y’iki gice Mukura VS yagiye igerageza uburyo ariko umunyezamu wa Rayon Sports Kwizera Olivier ababera ibamba.
Ku munota wa 77 Joseph Sackey yatsindiye igitego cyo kwishyura Mukura VS, nyuma ya kufura yatewe na Iradukunda Elie Tatou, umupira usanga uyu musore ukomoka muri Ghana ahagaze neza aterekamo umutwe igitego kirinjira, maze iyi kipe yambara umukara n’umuhondo icurika ikibuga arinako irema uburyo butandukanye bwanashoboraga kuvamo Ikindi gitego ariko ubwugarizi bwa Rayon Sports bukomeza kwihagararaho.
Nubwo abakinnyi ba Mukura VS the abonaga bacishamo nti bishimire ibyemezo by’umusifuzi, umukino warangiye ari ibitego 2 bya RaYon Sports kuri 1 cya Mukura VS. Gutsinda uyu mukino byatumye ikipe ya Rayon Sports ifata umwanya wa gatanu n’amanota 35 naho Mukura VS iri ku mwanya wa munani n’amanota 31.
Mu yindi mikino ya Rwanda Premier League yabaye kuri iki Cyumweru, Bugesera FC yatsizwe na Musanze FC 2-1 naho Al Merreikh SC itsinda AS Kigali 1-0.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|