Bigirimana Gael yaguzwe n’ikipe ya Newcastle United

Bigirimana Gael, umukinnyi w’imyaka 18 ukomoka mu gihugu cy’u Burundi yasinye amasezerano y’imyaka itanu yo gukinira ikipe ya Newcastle United yo mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y’igihugu cy’Ubwongereza.

Bigirimana Gael yari asanzwe akina mu ikipe ya Coventry yo mu cyiciro cya kabiri mu Bwongereza yaguzwe kuri miliyoni imwe y’amapawundi.

Akimara kugera muri iyi kipe, Bigirimana yatangaje ko yishimiye kuba agiye gukina mu cyiciro cya mbere kuko ari byo yifuje kuva kera akigera mu Bwongereza. Bigirimana yageze mu Bwongereza nk’impunzi mu mwaka wa 2004.

Yatangarije ikinyamakuru Dailymail ati “Nkigera muri Coventry nashakaga gukina umupira w’amaguru wonyine. Nashakaga gukina umupira w’amaguru, ibyo kwiga sinabishaka.”

Bigirimana (ufite umupira) agikina muri Coventry.
Bigirimana (ufite umupira) agikina muri Coventry.

Bigirimana kandi ngo yashimishijwe no kuba agiye kujya akinana n’umunya-Cote d’Ivoire witwa Cheick Tiote, ati “Kugeza ubu ni umwe mu bakinnyi bo hagati beza ku isi [Tiote] sinjye uzarota ntangira gukinana nawe.”

Bigirimana yatangiye gukina mu ikipe ya Coventry afite imyaka 11 nyuma y’aho agiye kwisabiramo igeragezwa akanaritsinda. Umwaka ushize yayikiniye imikino 28.

Jacques Furaha

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka