Bigeze gushaka kwivumbura! Abagize itsinda tekinike rya Rayon Sports baratabaza

Mu gihe Rayon Sports isabwa gukorera hamwe ngo irangize shampiyona 2024-2025 ibura imikino itatu itwaye igikombe, bamwe mu babigiramo uruhare kuva ku batoza ntabwo bari mu mwuka mwiza nyuma yo kwizezwa guhembwa inshuro nyinshi, ibirarane bikaba bigeze mu mezi atatu.

Amakuru Kigali Today yamenye ni uko abarimo abatoza, abaganga n’abandi muri Rayon Sports nubwo bari gutsinda ariko batishimye dore ko ibiri gukorwa kugira ngo ikipe ibone umusaruro haba guhembwa ndetse no kubona uduhimbazamusyi bo bari kwirengagizwa dore ko baheruka guhembwa muri Mutarama 2025.

Bati " Twarumiwe, ntabwo tuzi impamvu bikorwa gutya. Bahemba abakinnyi ariko staff yo ntawe uyireba, duheruka guhembwa ukwezi kwa Mbere kandi nako twaguhembwe mu kwa Kane dukina na Marine FC, ubu tuberewemo ibirarane by’amezi atatu."

Bakomeza bavuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports buhora bubaha amasezerano budasohoza, kugeza ubwo iyi kipe yatsindirwaga ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro na APR FC 2-0, igatsindira miliyoni umunani z’umwanya wa kabiri, bwababwiye ko butegereje ayo mafaranga akaba aribwo bwabahemba, bibaza igihe nabyo bizabera.

Ibi kandi biranajyana no kubona uduhimbazamusyi kuko ubwo Rayon Sports yatsindaga Police FC mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona tariki 11 Gicurasi 2025, abakinnyi baherewe agahimbazamusyi kangana n’ibihumbi 160 Frw mu rwambariro ariko abagize itsinda tekinike bo bakabwirwa kwihangana nanone. Icyakora ibyabaye mu ijoro ryakeye bitandukanye n’ibyabaye ubwo batsindaga Rutsiro FC 1-0 mu cyumweru gishize, kuko kimwe n’abakinnyi icyo gihe nabo bavuye ku kibuga bahawe agahimbazamusyi katangiwe mu rwambariro.

Bashatse kwivumbura ku mukino wa Rutsiro FC

Amakuru Kigali Today yamenye ni uko, ubwo Rayon Sports yateguraga umukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona wayihuje na Rutsiro FC ku wa 7 Gicurasi 2025, iyi kipe yabanje mu mwiherero ku wa 6 Gicurasi 2025, ariko bamwe mu bagize itsinda tekinike kubera uburakari bakaba barashatse kwivumbura ngo bange kuwujyamo kubera imishahara y’amezi atatu baberewemo kugeza ubu batazi igihe izatangirwa mu gihe mu cyumweru gishize, abakinnyi bo bahembwe ukwezi kwa Werurwe 2025 bagasigarwamo umushahara wa Mata.

Kigali Today ishaka kumenya icyo ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga kuri aya makuru, yagerageje Perezida Twagirayezu Thaddée ariko ntabwo yitabye telefone ye ngendanwa mu nshuro eshatu yageragejwe.

Rayon Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo n’amanota 59 aho iri kwirukankana na APR FC ya kabiri n’amanota 58 mu gihe isigaje gusura Bugesera FC, igakina na Vision FC, igasoreza Gorilla FC.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka