Kraus w’umyaka 54, yari amaze iminsi atarebwa neza n’ubuyobozi bw’ikipe ya ESS ndetse n’abafaba bayo, kubera ko iyo kipe yari imaze iminsi ititwara neza haba muri shampiyona ndetse no mu mikino mpuzamahanga.
Mbere yo kuza mu Rwanda gukina na APR, abafana b’ikipe ya ESS bari bamaze iminsi mike bamututse ndetse bashaka no kumukubita bamuziza ko ikipe ye yitwaye nabi cyane ubwo bakinaga na Club Africain.
Amakuru dukesha www.afrik.com avuga ko umutoza Kraus yari yavuze ko nyuma yo gukina na APR FC adashobora kongera gutoza iyo kipe kubera ko yari amerewe nabi n’abafana ndetse n’abayobozi.
Ubuyobozi bwa ESS bwashyize mu bikorwa icyifuzo cye, ubwo kuwa kabiri tariki 27/03/2012, bamumenyeshaga ko yirukanwe ku mugaragaro ndetse banahita bamusimbuza umunya-Tuniziya, Faouzi Benzarti, wari warigeze kuyitoza mbere, akaba yaranatoje ikipe y’igihugu ya Tuniziya.
Faouzi Benzarti wasinyiye kuzatoza Etoile Sportive du Sahel imyaka ine, azungirizwa na Ridha Sassi. Faouzi w’imyaka 62, agarutse muri ESS nyuma yo kuyitoza muri 1986-1988, 1991-1992 no muri 2006-2007.
Mu mukino wa mbere wa Champions League, Benzarti azahura na APR FC mu mukino wa 1/16 wo kwishyura i Tunis tariki 06/04/2012.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|