Bernnd Kraus yirukanwe nyuma yo kunganya na APR FC

Bernnd Kraus, Umudage watozaga Etoile Sportive du Sahel (ESS) yo muri Tuniziya, yirukanywe nyuma yo kunganya na APR FC ubusa ku busa mu mukino wa 1/16 cy’irangiza mu gikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika.

Kraus w’umyaka 54, yari amaze iminsi atarebwa neza n’ubuyobozi bw’ikipe ya ESS ndetse n’abafaba bayo, kubera ko iyo kipe yari imaze iminsi ititwara neza haba muri shampiyona ndetse no mu mikino mpuzamahanga.

Mbere yo kuza mu Rwanda gukina na APR, abafana b’ikipe ya ESS bari bamaze iminsi mike bamututse ndetse bashaka no kumukubita bamuziza ko ikipe ye yitwaye nabi cyane ubwo bakinaga na Club Africain.

Amakuru dukesha www.afrik.com avuga ko umutoza Kraus yari yavuze ko nyuma yo gukina na APR FC adashobora kongera gutoza iyo kipe kubera ko yari amerewe nabi n’abafana ndetse n’abayobozi.

Ubuyobozi bwa ESS bwashyize mu bikorwa icyifuzo cye, ubwo kuwa kabiri tariki 27/03/2012, bamumenyeshaga ko yirukanwe ku mugaragaro ndetse banahita bamusimbuza umunya-Tuniziya, Faouzi Benzarti, wari warigeze kuyitoza mbere, akaba yaranatoje ikipe y’igihugu ya Tuniziya.

Faouzi Benzarti wasinyiye kuzatoza Etoile Sportive du Sahel imyaka ine, azungirizwa na Ridha Sassi. Faouzi w’imyaka 62, agarutse muri ESS nyuma yo kuyitoza muri 1986-1988, 1991-1992 no muri 2006-2007.

Mu mukino wa mbere wa Champions League, Benzarti azahura na APR FC mu mukino wa 1/16 wo kwishyura i Tunis tariki 06/04/2012.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka