Bendtener yaciwe ibihumbi 80 by’amapound kuko yerekanye umwenda w’imbere

Niclas Bendtener yahanishijwe amande y’ibihumbi 80 by’amapound anahagarikwa umukino umwe kubera ko nyuma yo gutsinda igitego Portugal tariki 13/06/2012 yerekanye umwenda w’imbere.

Bendtener yerekanye ikirango Paddy Power cy’uruganda rwo muri Ireland kandi hari itegeko ribuza abakinnyi kwamamaza imyenda mu gikombe cy’Uburayi.

Niba Bendtener azakina amajonjora y’igikombe cy’isi cyo muri 2014 agomba gusiba umukino kuko yarenze ku mategeko akamamaza imyenda. Iri tangazo ryashyizwe ahagaraga n’akanama gashinzwe ikinyabupfura mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru i Burayi (UEFA),bamuhaye iminsi itatu yo kujurira.

Itegeko rya kane rigena imyambarire y’abakinnyi ibasaba kutambara imyenda y’imbere bagamije kwamamaza maze rigasaba uwateguye irushanwa kugenera urirenzeho ibihano bimukwiye.

Aka kanama ariko kifashishije itegeko rya 18 rigenga igikombe cy’ibihugu i Burayi mu 2012 ko abakinnhyi bose bagomba kwambara imyenda itariho ibirango byo kwamamaza.

Itangazo ryasohowe na Paddy Power rivuga ku gihano cyahawe Bendtener rivuga ko igihano yahwe kirenze ibindi bikorwa ndengakamere byabanje. Rigira riti “Tubabajwe cyane n’ubucuruzi buri gukorwa na UEFA. Turaza kuvugana na Bendtener kandi tumwijeje ubufasha kubwo kuzira umwenda w’amahirwe we”.

Niclas Bendtener yatangajarije The Telegraph ko iyi myenda yari asanzwe ayambara. Ati “sinari nzi iri tegeko none ubu narimenye.”

Bendtner yashinjwe kwamamariza uruganda rwa Paddy Power.
Bendtner yashinjwe kwamamariza uruganda rwa Paddy Power.

Ibihano bifatirwa abakinnyi bakorewe ibikorwa by’irondaruhu biroroshye ugereranije no kwamamaza muri UEFA.

Ubwo abafana ba FC Porto batukaga ibitutsi by’irondaruhu Mario Ballotelli muri Europa League bahanishijwe ibihumbi 17,600 by’amapound. Muri 2004 Espagne yaciwe ibihumbi 45 by’amapound, Serbia icibwa 16,500 by’amapound mu 2007 naho Croatia itanga ibihumbi 10 by’amapound muri 2008.

Nyuma yo gutuka umusifuzi Damir Skomina Arsenal yakinnye na AC Milan muri werurwe 2012, Arsene Wenger umutoza wa Arsenal yahagaritswe imikino itatu n’ihazabu y’ibihumbi 33 by’amaeuro.

Igihano cyatanzwe na UEFA kingana nibura n’icya Bendtener ni muri kamena 2009 ubwo abakinnyi ba Chelsea batemeraga gusezererwa na Barcelona muri ½ cya UEFA Champions League.

Didier Drogba, Michael Ballack n’abandi bakinnyi basumiye umusifuzi Tom Ovrebo bamusaba gutanga penaliti maze abafana nabo batera ibintu mu kibuga. Chelsea yahanishijwe ibihumbi 85 by’amapound.

Ku basesenguzi ba ruhago y’i Burayi ngo kuba iki gihano kiri hejuru ni ukurengera abaterankunga bemewe b’iki gikombe ndetse n’iri shyirahamwe.

Thierry Tity Kayishema

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

WENGA ARARERA DAAAAAAAAAAAA

XDFJJ;OLIKJH yanditse ku itariki ya: 20-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka