Bekeni yasabwe umwanya wa kane,yemerera Amagaju amanota 40

Amagaju yarangije shampiona ya 2014/2015 ku mwanya wa 8,yahaye intego umutoza wayo kuza ku mwanya wa kane,nawe ayizeza amanota 40

Nyuma yo kurangiza umwaka w’imikino wa 2014/2015 iri ku mwanya wa 8 n’amanota 32,ikipe y’Amagaju yo mu karere ka Nyamagabe yihaye intego yo kuza byibuze mu myanya ine ya mbere,akaba waba ari nawo mwanya mwiza yaba ibonye mu mateka yayo mu cyiciro cya mbere.

Amagaju arifuza kurangiza ari ku mwanya wa kane
Amagaju arifuza kurangiza ari ku mwanya wa kane

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Visi-Perezida w’Amagaju ariwe Nkurunziza Jean Damascene,yatangaje ko umutoza wayo yahawe inshingano (aranazemera) zo kuza mu makipe ane ya mbere.

Yagize ati"Umutoza twamuhaye intego zo kwitwara neza nawe arabyemera,twamusabye kuza makipe ane ya mbere nawe atwemerera ko byibuze azasoza shampiona afite amanota 40,maze natwe tukamuba hafi tunamuha ibikenewe ngo yitware neza"

Nkurunziza Jean Damascene kandi yakomeje atubwira ko iyi kipe iteganya kuzakoresha ingengo y’imari isaga Milioni 102,aho muri ayo mafaranga harimo Milioni 90 igenerwa n’akarere ka Nyamagabe,maze Milioni 32 zikazava mu baterankunga.

Iyi kipe y'i Nyamagabe yari yasoje shampiona iri ku mwanya wa 8
Iyi kipe y’i Nyamagabe yari yasoje shampiona iri ku mwanya wa 8

Mu mwaka w’imikino wa 2014/2015 umwanya wa 4 wifuzwa n’ikipe y’Amagaju wari wegukanywe n’ikipe ya Sunrise,aho yari ifite amanota 40 ari nayo umutoza Bizimana Abdu Bekeni w’Amagaju yemeye kuzabona.

Sammy IMANISHIMWE

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka