Beckham mu biganiro bya siporo z’abana kuri televisiyo

David Beckham ntakiri mu kibuga cya ruhago, ubu noneho arabarizwa mu biganiro kuri televiziyo, aho yashyize umukono ku masezerano yo kuzajya agaragara mu biganiro bya siporo bigenewe abana kuri televiziyo.

David Beckham, icyamamare muri ruhago yo mu Bwongereza yasezeye ku mugaragaro kuri ruhago muri Gicurasi 2013, none ubu ngo agiye guharira umwanya we ibiganiro bya siporo bigenewe abana kuri televiziyo bigamije gukundisha siporo abana bo mu Bwongereza.

Ibyo biganiro Beckham azagaragaramo byitwa Game Changers bizajya bitambuka kuri televiziyo yitwa Sky Sports.

Bizajya bitegurwa n’icyamamare muri siporo yo gusiganwa ku maguru Darren Campbell, bigaragaremo David Beckham ndetse na Jessica Ennis umwongerezakazi ufite umudari wa zahabu mu mikino ngororamuburi (Olympic).

David Beckham ari kumwe n'abana mu kibuga.
David Beckham ari kumwe n’abana mu kibuga.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru The Sun cyo mu Bwongereza, Beckham yagize ati: "Ni igitekerezo cyanjye bwite nagize cyo gushishikariza abana bato gukunda siporo mfatanyije n’abandi bagenzi banjye bakunda siporo.

Biranshimishije cyane kuba ngiye kugira urwo ruhare mu biganiro bya Game Changers no gukorana na televiziyo ya Sky Sports ifite ubushake bwo gutuma ibyo bigerwaho”.

Icyo kiganiro kizajya gifatwa amashusho hari abantu baje kukireba, kizatangizwa ku mugaragaro tariki 17/08/2013 kizajye gitambuka buri wa gatandatu mu gitondo mu Bwongereza.

Gasana Marcellin

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka