Bayern Munich isezereye Real Madrid muri Champions League mu mukino wari uryoheye ijisho
Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya Bayern Munich yageze muri 1/2 cya UEFA Champions League yasezereye Real Madrid ku giteranyo cy’ibitego 6-4, nyuma kuyitsinda 4-3 mu mkino wo kwishyura wari uryoheye ijisho, Arsenal ihagera isezereye Sporting CP banganyije 0-0 busanga 1-0 cyo mu mukino ubanza.
Ni umukino wagiye gukinwa ukurikira ubanza wabereye muri Espagne tariki 7 Mata 2026, aho Bayern Munich yahatsindiye Real Madrid ku nshuro ya mbere mu mateka, ibitego 2-1 ibyawukomezaga kuko hari harimo ikinyuranyo cy’igitego kimwe gusa.
Ku isegonda rya 34 gusa Real Madrid yafunguye amazamu ku ikosa ryakozwe n’umunyezamu Manuel Neur yihera umupira n’ikirenge Arder Guler wahise ashyira umupira mu izamu uyu munyezamu yari yavuyemo yaje imbere. Ntabwo byatinze ko bishyurwa kuko ku munota wa gatandatu, Bayern Munich yabonye koruneri ku kazi kakozwe na Luis Diaz maze iterwa na Joshua Kimmich, Pavlovic atsinda igitego n’umutwe nyuma y’uko umunyezamu Lunin asohotse ariko ntashobore gukora ku mupira.
Umukino wakomeje kuryoha cyane, byatumye Real Madrid inatsinda igitego cya kabiri ku munota wa 29 nyuma n’ubundi y’amakosa y’umunyezamu Manuel Neur wananiwe kurenza umupira n’ikiganza, ubwo wari uhinduriwe ibumoso bwa Real Madrid ahubwo akawugarura ku kibuga. Uyu mupira bawukiniye imbere y’izamu rya Bayern Munich uvamo kufura ya Real Madrid yatewe neza na Arder Guler umunyezamu akananirwa gukuramo umupira nubwo yawukozeho.
Nyuma kwikanga ko habayeho gukora umupira n’akaboko ubwo Bayern Munich yasatiraga Real Madrid ariko umukino ugakomeza, Umufaransa myugariro Dayot Upamecano yafashe umupira maze ari hanze gato y’urubuga awunyuza hagati y’abakinnyi ba Real Madrid ugera kuri rutahizamu Harry Kane mu rubuga rw’amahina wawukozeho rimwe agatsindira Bayern Munich igitego cya kabiri ku munota wa 38 w’umukino anyujije umupira aho myugariro Eder Miltao yari avuye.
Nyuma y’iminota ine gusa, binyuze mu gusatira byihuse nk’uko Real Madrid ikunda kubikoresha, Vinicius Junior yacomekewe umupira ku ruhande rw’ibumoso unyuze mu kirere maze awakira neza, awuzamukana yihuta. Uko yazamukaga Kylian Mbappe yamubonaga maze nawe azamuka yihuta aciye hagati kugeza ahise kuri myugariro Dayot Upamecano wari uri imbere ye, maze ahabwa umupira mwiza na Vinicius Junior atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 42.
Igice cya mbere cyarangiye Real Madrid iyoboye n’ibitego 3-2 byari bivuze ko amakipe yombi anganya 4-4 mu mikino ibiri. Bayern Munich yatangiye igice cya kabiri ikuramo myugariro Stansic wakinaga ibumoso ishyiramo Alphonso Davies. Ku munota wa 54 Real Madrid yahushije uburyo bukomeye ubwo Trent Alexander Arnold yahinduraga umupira mwiza ariko Kylian Mbappe yitambitse imbere y’izamu awushyira mu izamu ukurwamo n’umunyezamu Manuel Neuer.
Ku munota wa 62 Real Madrid yakoze mpinduka Brahim Diaz asimburwa na Edouard Camavinga. Uyu Mufaransa yahise abona ikarita y’umuhondo ku munota wa 78 ku ikosa yakoze, abona indi ku munota wa 82 ku rindi yakoze mu gihe Bayern Munich ariyo yari ifite umupira. Gusigara ari icumi byakoze kuri Real Madrid kuko ku munota 89 Bayern Munich yatsinze igitego cya gatatu cyatsinzwe na Luis Diaz ku ishoti rikomeye yatereye hanze y’urubuga rw’amahina nyuma y’umupira yakinanye na Jamal Musiala wawumusibije.
Iki gitego Luis Diaz yagitsindiye neza mu mwanya Edouardo Camavinga wabonye ikarita itukura yakabaye ahagazemo. Umukino wongereweho iminota ine maze ku munota wa nyuma Bayern Munich itsinda igitego cya kane cyatsinzwe na Michael Olise nyuma yo gusigarana na myugariro Ferland Mendy akareba uko umunyezamu Lunin ahagaze agatera umupira umupira ku giti cya kabiri cy’izamu, umukino urangira ari ibitego 4-3 iyi kipe inageze muri 1/2 cy’irangiza itsinze ibitego 6-4 mu mikino ibiri.
Nubwo umukino wari warangiye ariko abakinnyi ba Real Madrid batagize ibyo bishimira bateye amagambo abasifuzi maze Arder Guler wari umaze igihe gito asimbuwe ahabwa ikarita y’umutuku ubwo basubiraga mu rwambariro.
Muri 1/2, ikipe ya Bayern Munich izahurira na PSG yasezereye Liverpool muri 1/4 aho imikino ibanza iteganyijwe hagati y’itariki 28 na 29 Mata 2026.Mu wundi mukino wabaye, ikipe ya Arsenal mu rugo yahagorewe no gutsinda Sporting CP yo muri Portugal bamganya 0-0 ariko igera muri 1/2 kubera igitego 1-0 yari yatsinze mu mukino ubanza aho izahurira na Atletico Madrid yaraye isezereye FC Barcelona.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|