Batatu bo muri Bayern Munich Academy yo mu Rwanda berekeje mu Budage

Ku wa 14 Nzeri 2024, abana batatu basanzwe biga ruhago mu Ishuri rya Bayern Munich ryo mu Rwanda, berekeje mu Budage aho bazamara amezi atandatu bitoreza muri gahunda yiswe FC Bayern global Academy.

Aba bana batatu bagiye kumara amezi atandatu mu Budage
Aba bana batatu bagiye kumara amezi atandatu mu Budage

Irumva Nelson, David Okoce na Ndayishimiye Barthazar ugiyeyo ku nshuro ya kabiri, bazahurira muri iki gihugu n’abandi bana bari mu nsi y’imyaka 18 baturutse hirya no hino ku Isi mu mashuri y’ikipe ya Bayern yigisha umupira.

Baba bana bahagurutse mu Rwanda berekeza mu berekeza mu Budage ku isaha ya saa mbili z’ijoro aho mbere yo kugenda umutoza mu ishuri rya Bayern Munich riri mu Rwanda, Bernhard Hirmer yavuze ko bagomba kugerayo bagakorana imbaraga kuko uko bitwara neza bituma umubare w’abagenda wiyongera dore ko ku nshuro ya mbere hari hagiye umwe.

Muri iyi gahunda bagiyemo bazahahura n'abandi bana baturutse hirya no hino ku Isi mu yandi mashuri ya Bayern Munchen
Muri iyi gahunda bagiyemo bazahahura n’abandi bana baturutse hirya no hino ku Isi mu yandi mashuri ya Bayern Munchen

Ati “Uko aba bazitwara bizatuma batwongerera umubare w’abo bagomba kugerageza kandi nibanitwara neza bashobora kugumayo kuko haba hari abantu benshi bari gushakira amakipe abakinnyi. Iyi gahunda (FC Bayern global Academy) yateguwe na Bayern Munich si benshi bayibonamo amahirwe, kuba aba bagiye ntabwo bivuze ko ari bo beza ni uko ari bo yasekeye. Bagomba kugenda bagakorana imbaraga kuko bahura n’abandi baturutse mu bindi bihugu."

Komiseri ushinzwe iterambere mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Sheikh Hamdan Habimana we yavuze ko iki ari ikimenyetso gikomeye cy’ahazaza ha ruhago Nyarwanda.

Komiseri ushinzwe iterambere mu Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda Sheikh Hamdan yavuze ko ibi iri ikimenyetso gikomeye cy'ahazaza ha ruhago Nyarwanda
Komiseri ushinzwe iterambere mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda Sheikh Hamdan yavuze ko ibi iri ikimenyetso gikomeye cy’ahazaza ha ruhago Nyarwanda

Ati “Iki ni ikimenyetso gikomeye cy’ahazaza h’umupira w’amaguru wacu. Iri irerero ryatangiye gutanga umusaruro kuko ryatangiye no gutanga abakinnyi mu ikipe y’Igihugu y’abakiri bato nk’iyakinnye CECAFA y’abato iheruka.”

Abajijwe niba hari igihe kizagera hakabagira abaguma mu gihugu cy’u Budage, umutoza Bernhard Hirmer yavuze ko uko gahunda baba bagiyemo iteye ari ukumarayo amezi atandatu ibindi nyuma byaterwa nuko bo ubwabo bitwaye byatuma babengukwa n’abandi bikanarenga kuba Bayern Munich bakabengukwa n’abandi batandukanye.

Irumva Nelson na David Okoce bagiye muri iyi gahunda ku nshuro ya mbere
Irumva Nelson na David Okoce bagiye muri iyi gahunda ku nshuro ya mbere

Irumva Nelson ugiye muri iyi gahunda ku nshuro ya mbere akina hagati mu kibuga nka numero gatandatu cyangwa umunani mu gihe David Okoce nawe ugiye bwa mbere akina ku ruhande rw’iburyo imbere ndetse na Ndayishimiye Barthazar, ugiye ku nshuro ya kabiri kuko bwa mbere ajyayo yishimiwe maze mu Budage bakifuza ku muha andi mahirwe yo gusubira yo.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nakoreye Aho selection muzasohora ryari abana24-36

Niyibeshaho Kevin yanditse ku itariki ya: 20-09-2024  →  Musubize

Nakoreye Aho selection muzasohora ryari abana24-36

Niyibeshaho Kevin yanditse ku itariki ya: 20-09-2024  →  Musubize

Nakoreye Aho selection muzasohora ryari abana24-36

Niyibeshaho Kevin yanditse ku itariki ya: 20-09-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka