
Mu itangazo ryagenewe itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Mata 2021, FERWABA yavuze ko yashingiye ku bunararibonye, amashuri yize ndetse n’uburambe mu mukino wa Basketball muri Afurika, bituma agirwa umutoza w’amakipe y’u Rwanda.
Amakuru Kigali Today yamenye ni uko uwo mugabo yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa mu gihe yaba yitwaye neza.
Amakuru ya Dr Cheikh SARR yatangiye kumenyekana mu Rwanda muri Gashyantare ubwo u Rwanda rwari mu ijonjora rya Kabiri rya Afro-Basket 2021 ryaberaga muri Tuniziya.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata ni bwo Cheikh SARR yageze mu Rwanda. Uyu mugabo afite akazi kamutegereje imbere ye aho agomba gufasha ikipe y’u Rwanda y’abagabo kwitwara neza mu irushanwa ry’amakipe y’ibihugu ku mugabane wa Afurika, Afro-Basket 2021, rizabera mu Rwanda kuva tariki 24 Kamena kugeza tariki 05 Nzeri 2021.
Uretse abagabo azanafasha ikipe y’abagore kwitwara neza mu irushanwa ry’akarere ka Gatanu bahatanira Kwerekeza mu gikombe cya Afurika cy’abagore.
Dr Cheikh SARR yatangiye umwuga w’ubutoza mu mwaka wa 2007, uwo mugabo afite ibigwi byo kuba yaragejeje ikipe ya Senegal mu mikino ya kimwe cya Kane mu gikombe cy’isi cya 2014.
MENYA UMWANDITSI
National Football League
Ohereza igitekerezo
|