Bashunga Abouba wari wasabye Rayon Sports bwo kuba yakwerekeza mu yindi kipe akanabuhabwa, ubu yamaze kuba umukinnyi wa Buildcon yo muri Zambia.

Iyi kipe izanahagararira Zambia mu mikino ya CAF Confederation Cup, isanzwe ikinamo na Usengimana Faustin bakinanye muri Rayon Sports, akaba yaraguriwe na David Nshimirimana wakiniraga Mukura VS.
Bashunga Abouba wazamukiye mu ishuri ry’umupira rya APR FC , yanakiniye amakipe nka Gicumbi FC, Bandari FC yo muri Kenya, ndetse na Rayon Sports yamenyekaniyemo cyane.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|