Aba bakinnyi ni Byiringiro Lague wageze muri iyi kipe muri Mutara 2025 agasinya umwaka umwe n’igice, myugariro David Chimezi na Issa Yakubu, Allan Katerega na Richard Kilongozi bose bari bamazemo imyaka ibiri.
Aba biyongeraho Umurundi Msanga Henry ukina hagati mu kibuga yugarira unifizwa na Rayon Sports bivugwa ko bamaze no kumvikana kuyikinira ndetse na rutahizamu Ani Elijah wari wavuye muri Bugesera FC mu 2024.
Uretse abakinnyi kandi, Police FC ntabwo izakomeza gukorana na Aimable wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe mu gihe ishobora no gusesa amasezerano n’umutoza Ben Mousa.
Police FC yasoje shampiyona 2025-2026 iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 52 mu gihe yasezerewe muri 1/4 mu Gikombe cy’Amahoro.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|