Barclays Premier League izatangira tariki 18/08/2012
Imikino y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Bwongereza (Barclays Premier League) izatangira tariki 18/08/2012. Umukino ukomeye w’umunsi wa mbere Newcastle izakira Tottenham Hotspurs idafite umutoza nyuma yo kwirukana Harry Redknapp.
Aran Pardew umutoza wa Newcastle yatangarije Dailymail ko umwaka ushize umukino wahuje aya makipe wari ukomeye. Ati «twiteguye ikipe ikomeye izaduha icyerekezo».
Manchester United yabaye iya kabiri izasura Everton yayibujijie igikombe ubwo banganyaga ibitego bine kuri bine. Rio Ferdinand, myugariro wa Manchester United kuri Tweeter yatangaje ko gukina na Everton umukino ubanza bizabereka uko bahagaze. Ati « ni intangiriro ikomeye gusa ubu tugiye kwitegura neza.”
Manchester City yatwaye igikombe cya 2011-2012 izakira i Etihad Stadium ikipe ya Southampton yazamutse mu cyiciro cya kabiri naho Arsenal ikine na Sunderland.
Nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka ibiri, Roberto Di Matteo umutoza wa Chelsea azakina na Wigan; Tottenham yerekeze mu mujyi wa Newcastle. Robero Martinez wa Wigan yatangaje ko gukina umukino wa mbere n’ikipe yatwaye Champions League basabwa imbaraga nyinshi. Ati “ni intangiriro itangaje kandi idukomereye.’
Steve Clarke wabaye umutoza mushya wa West Brom nyuma y’uko Roy Hidgoson abaye umutoza w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza azakina na Liverpool nayo ifite umutoza mushya Brendan Rodgers. Steve Clarke yabaye umutoza wungirije Kenny Dalglish muri Liverpool.
Paul Lambert umutoza mushya wa Aston Villa azatoza umukino wa mbere izakina na West Ham yazamutse mu cyiciro cya mbere. Norwich n’umutoza mushya Chris Hughton bazasura Fulham.
Reading yazamutse mu cyiciro cya mbere izakina na Stoke naho Swansea y’umutoza Michael Laudrup azatoza umukino we wa mbere asura QPR.
Umukino wa kabiri wa Manchester City izasura Liverpool i Anfield naho ku munsi wa gatatu Liverpool ikine na Arsenal.
Manchester derby ni umukino uhuza amakipe yo mu mujyi wa Manchester. United izasura City tariki 08/12/2012 uwo kwishyura ube kuya 6/4/2013.
Umukino uhuza amakipe yo mu majyaruguru ya London Arsenal na Tottenham uzaba tariki 17/11/2012 uwo kwishyura ube kuya 2/3/2013.
Mu mikino itandatu ibanza Arsenal izahura na Liverpool, Manchester City na Chelsea naho Liverpool izahura na Manchester City,United na Arsenal mu mikino itanu ibanza.
Imikino isoza shampiyona izaba tariki ya 13/5/2013.
Thierry Tity Kayishema
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|