Barcelone na Manchester United ntizabashije gutsindira iwazo

Ubwo hakinwaga imikino ibanza ya ¼ cy’irangiza muri UEFA Champion’s League, tariki 01-02/04/2014, Barcelone ntiyabashije kuhatsindira iwayo Atletico Madrid binganya igitego 1-1, na Manchester United inganya na Bayern Munich igitego 1-1.

Barcelone yari ku kibuga cyayo Camp Nou ntiyabashije kuhatsindira Atletico Madrid nayo yo muri Espagne zikaba zinakurikirana ku rutonde rwa Shampiyona, aho Atletico Madrid ya mbere irusha Barcelone ya kabiri, inota rimwe gusa.

Kuri ubu, abafana benshi b’aya makipe bavuga ko bigoye kwemeza izajya muri ½ cy’irangiza kuko basanga yombi akomeye kandi imwe igihe n’igihe ishobora gutsinda indi.

Manchester United yanganyije na Bayern Munich igitego 1-1 ku kibuga cyayo i Old Trafford.
Manchester United yanganyije na Bayern Munich igitego 1-1 ku kibuga cyayo i Old Trafford.

Ku rundi ruhande, ikipe ya Manchester United isanzwe idahagaze neza muri iyi minsi muri shampiyona y’iwabo, itaranahabwaga amahirwe na benshi, ku kibuga cyayo mu Bwongereza iOld Trafford yo yaje kunganyiriza na Bayern Munich igitego 1-1.

Bagendeye ku bigwi bya Bayern Munich n’uko yitwaye umwaka ushize n’uyu mwaka, aho yamaze gutwara igikombe cya Shampiyona y’iwabo rugikubita, bamwe basanga Manchester United bitazayorohera kuva mu nzara z’iyi kipe ya Bayern isanzwe yubahwa ku isi; nk’uko Mutezimana Onesme, umufana wa Manchester United abivuga.

Kuwa 2 Mata, andi makipe ari muri ¼ cy’irangiza cy’aya amarushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi (UEFA Champion’s League) yongeye guhura.

Real Madrid yatsindiye Dortmund muri Espagne 3-0 yiyongerera amahirwe yo kuzinjira muri ½.
Real Madrid yatsindiye Dortmund muri Espagne 3-0 yiyongerera amahirwe yo kuzinjira muri ½.

Real Madrid yorohewe cyane na Dortmund idafite abakinnyi bayo bakomeye bavunitse abandi bagahabwa amakarita, yabashije gutsindira Dortmund i Santiago Bernabeau ibitego 3-0.

Uko bimeze birasa n’ibitazagora Real Madrid ishakisha iki gikombe kwinjira muri ½ cy’irangiza, kuko isa n’iyiyorohereje urugendo mu mukino ubanza wabereye iwayo.

Chelsea yo mu Bwongereza yari yasuye Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, ntiyahiriwe n’urugendo i Paris kuko yahatsindiwe ibitego 3-1. Bikaba biyisaba akazi katoroshye kugira ngo ibe yabasha gusezerera Paris Saint Germain ikomeye cyane muri iyi minsi.

Paris Paris Saint Germain ntiyoroheye Chelsea kuko yayitsinze ibitego 3-1.
Paris Paris Saint Germain ntiyoroheye Chelsea kuko yayitsinze ibitego 3-1.

Imikino yo kwishyura ikazaba mu cyumweru gitaha, ari nabwo hazamenyekana amakipe azakomeza muri ½ cy’irangiza cy’iri rushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi.

Safari Viateur

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

BARCELONE TURAYEMERA KUGECUZA GUPFA KWACU

ABAYO ALAIN BERTIN yanditse ku itariki ya: 7-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka