Balotelli yavuze ko uzamuzanaho irondaruhu muri EURO 2012 azahita amwica

Rutahizamu w’Ubutaliyani, Mario Balotelli, yatangaje ko mu mikino y’igikombe cy’Uburayi (EURO 2012) nihagira umuntu umuzanaho irondaruhu mu buryo ubwo aribwo bwose, azahita ava mu kibuga akamusanga aho ari akamwica.

Ibi Rutahizamu wa Manchester City yabitangarije Daily Mail nyuma y’aho amakuru yakwirakwiye ku isi hose ko muri Pologne na Ukraine ahazabera imikino y’igikombe cy’Uburayi, hazarangwa n’irondaruhu, cyane ko biriya bihugu biherereye mu Burayi bw’Iburasirazuba bizwiho iyo ngeso mbi.

Balotelli we ngo ntazongera kwihanganira na rimwe umuntu uzongera kumutuka, kumutera imineke cyangwa se ikindi icyo aricyo cyose kigamije irondaruhu. Balotelli ufite inkomoko ku babyeyi b’abanya Ghana yagize ati “Ibi sinzongera kubyihanganira na rimwe. Ibi ntibyemewe. Nihagira umuntu unjugunyira umuneka nzajya mu buroko, kuko nzahita mwica”.

Balotelli amaze iminsi ahura n’ibyo bibazo kuko kuri Gashyantare uyu mwaka, ubwo yakiniraga Manchester City ikina na FC Porto muri Europe League, abafana ba Porto bamwigirijeho nkana biza gutuma iyo kipe yo muri Portugal ifatirwa ibihano.

Balotelli w’imyaka 21, ubwo yakinaga iwabo mu Butakiyani muri 2009, yakomeje guhura n’ibibazo by’abafana bahoraga bamutuka bavuga ko ari inguge. Ubwo yakinaga muri Inter de Milan abafana ba Juventus n’aba AS Roma baramwibasiye maze ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Butaliyani buhanisha ayo makipe gukina ari nta bafana bari muri Stade.

Muri Kamena 2009, Balotelli yibasiwe na none n’abafana bamuteye imineke ubwo yari ahuriye nabo mu kabari i Milan, maze arwana nabo, Polisi niyo yahagobotse ihosha iyo ntambara.

Balotelli mu myitozo.
Balotelli mu myitozo.

Aha Balotelli utajya aripfana yagize ati, “Bagize amahirwe kuko Polisi yahise ihagera vuva kuko ndababwiza ukuri nari kubakubita kugeza mbishe. Reka nizere ko bitazongera”.

Kubera iki kibazo cy’irondaruhu, imiryango y’abakinnyi Alex Oxlade-Chamberlain na Theo Walcott bamaze gutangaza ko batazaherekeza abahungu babo mu gikombe cy’Uburayi kubera gutinya kuzagirirwa nabi, bavuga ko bazabafana babarebera kuri Televiziyo.

Umuvugizi wa Leta ya Pologne Oleh Voloshyn yavuze ko amagambo yakwirakwiye y’uko ibihugu byo mu Burasisrazuba bw’Uburayi birangwa n’irondaruhu ari ibihuha, ndetse anavuga ko raporo iherutse gukorwa na BBC igaragaza iryo rondaruhu yashingiye ku binyoma.

Voloshyn yongeyeho ko ibihugu byo mu Burayi bw’Iburasirazuba bigendera ku mahamye y’iyobokamana, ngo bakaba ndetse barangwa no kurwana akarengane gashingiye ku irondaruhu.

Imikino y’igikombe cy’Uburayi izatangira tariki 8/6/2012 izasozwe tariki 1/7/2012, ikazabera ku ma stade yo muri Pologne na Ukraine. Umukino ubanza uzabera kuri National Stadium i Warsawmuri Pologne uzahuza Pologne n’Ubugereki naho umukino wa nyuma uzabere kuri Olympic Stadium i Kiev muri Ukraine.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka