
Wari umukino wa mbere wa 1/2 muri BAL, ikomeje kubera mu mujyi wa Pretoria mu gihugu cya Afurika y’Epfo, aho Al Ahli ibaye ikipe ya mbere ibonye itike yo gukina imikino ya nyuma y’iri rushanwa ririmo kuba ku nshuro ya gatanu.
Mu gace ka mbere k’umukino, APR yagaragazaga ibimenyetso by’uko yiteguye ndetse idashaka kwemerera Al Ahli kuyijya imbere, kuko yanegukanye aka gace ku manota 18 kuri 17 ya Al Ahli Tripoli.
Mu gace ka kabiri, ikipe ya Al Ahli yitwaye neza maze yegukana aka gace ku manota 19 kuri 11 ya APR BBC, gusa nta kinyuranyo kinini cyarimo hagati y’amakipe yombi, maze ajya kuruhuka ari amanota 36 ya Al Ahli ku manota 29 ya APR BBC.
Mu gace ka gatatu k’umukino, ikipe ya APR yongeye kuwuyobora kuko yegukanye aka gace ku manota 28, mu gihe Al Ahli yo yatsinzemo amanota 19 ibi byagaragaraga ko bigishoboka.

Agace ka kane ari nako ka nyuma k’umukino, ntabwo kabaye keza kuri iyi kipe y’Ingabo kuko Al Ahli yegukanye aka gace ku manota 29 kuri 14 ya APR BBC bingana n’igiteranyo cy’amanota 84 ya Al Ahli kuri 71 ya APR.
APR ihise isezererwa, gusa ikaba izakina umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu n’ikipe iza gutsindwa hagati ya Petro du Luanda yo muri Angola ndetse na Al Ittihad yo mu Misiri.
Kuva iri rushanwa ryatangira gukinwa muri 2021, nta kipe yo mu Rwanda irashobora kurenga imikino ya 1/2.
U Rwanda rumaze guhagararirwa n’amakipe 3 ariyo APR ishuro ebyiri, REG BBC inshuro ebyiri ndetse na Patriots BBC inshuro imwe.

National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|