
Gakwaya Olivier, umunyamabanga wa Rayon Sports amaze gutangariza Kigali Today ko Bakame bamusinyishije nyuma y’ibiganiro bagiranaga akaba yemeye kongera amasezerano igihe kingana n’imyaka ibiri.
Rayon Sports kandi yasinyishije abandi bakinnyi babiri barimo Mugisha Gilbert wakiniraga Pipiniere yamanutse mu cyiciro cya kabiri na Niyigena Moise wavuye muri Muhanga FC.
Agira ati “Twamaze kurangizanya na Bakame yongera amasezerano.”
Gakwaya yanatangaje ko umukinnyi Manzi Thierry warangije amasezerano we bagikomeje ibiganiro kuko bataremeranya kongera amasezerano.
Ikipe ya Rayon Sports abo bakinnyi babiri yasinyishije, baje biyongera kuri Nyandwi Saddam bakuye muri Espoir FC na Habimana Hussein wavuye muri Mukura.
Rayon Sports kandi ngo ikomeje gushakisha abandi bakinnyi bazayifasha muri shampiyona itaha.
National Football League
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Dukeneye ibyishimo kwabo bakinyi bashya numutoza wacu
BAKOZE BYIZA CYANE!!!!!!!
Rayon ishake n’ umu attaquant.