Bakame wahagaritswe na Rayon Sports akomeje imyitozo muri AS Kigali

Umunyezamu Ndayishimiye Eric “Bakame” yakoze imyitozo mu ikipe ya AS Kigali, mu gihe habura amasaha atagera kuri 48 ngo iyo kipe icakirane na Rayon Sports.

Ikipe ya AS Kigali mu myitozo yitegura Rayon Sports
Ikipe ya AS Kigali mu myitozo yitegura Rayon Sports

Bakame ugifite amasezerano muri Rayon Sports yahagaritswe kubera imyitwarire mu gihe kitazwi.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Nzeri 2018, AS Kigali yakoze imyitozo yitegura guhura na Rayon Sports mu irushanwa ryiswe Agaciro Development Fund 2018.

Bakame we yakomereje imyitozo muri AS Kigali itozwa na Eric Nshimiyimana, wanahise atangariza Kigali Today ko iyo kipe imwifuza.

Yagize ati “Twe turamushaka nawe aradushaka, yavuze ko nta kipe afite. Niba yaje gukora imyitozo, twe ntabwo turaganira kuko afite ibyo agomba Rayon Sports. Agomba gutandukana na Rayon Sports ariko kubera ko ari umukinnyi nzi, ndamureka agakora imyitozo.

“Bibaye ngombwa kumufata twumvise ko yarangije ikibazo na Rayon Sports nawe ari tayari nta kibazo.”

Bizeye kuzitwara neza imbere ya Rayon Sports
Bizeye kuzitwara neza imbere ya Rayon Sports

Bibaye nyuma y’amasaha make Bate Shamiru, umunyezamu wa mbere wa AS Kigali yerekeje muri Kiyovu Sports mu buryo bwatunguye n’abo bakinana muri AS Kigali.

Kayumba Soter, capitaine wa AS Kigali yatangaje ko ikipe ye yiteguye kwitwara neza nubwo batangiye imyitozo batinze.

Ati “Kuri twe byagize ingaruka kuko urabona no gutangira bitinze ntabwo byari bikwiye, kuko AS Kigali n’ikipe yatangiraga imyitozo imbere y’izindi ariko ndatekereza neza ko bizagenda bigaruka mu buryo.”

AS Kigali igiye gukina irushanwa rya Agaciro Development mu gihe Umujyi wa Kigali wagabanije inkunga utera iyo kipe.

Abakinnyi batangiye imyitozo nyuma yo guhabwa ikirarane cy’umushahara wa Nyakanga mu gihe basigaje guhembwa n’aya Kanama.

Iryo rushanwa rizatangira tariki 28 Nzeri, rizitabirwa na Rayon Sports, APR Fc, As Kigali na Etincelles.

Imikino yose iteganijwe izabera kuri stade Amahoro iteye itya:

APR FC vs Etincelles Saa cyenda n’igice
As Kigali vs Rayon sports Saa kumi n’ebyiri

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka