Bahawe indi Miliyoni, babiri babanzamo ntibakora: uko Rayon Sports yiteguye Mukura
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura ikipe ya Mukura mu mukino w’ikirarane uzasoza imikino ibanza, uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Mutarama 2025 kuri Stade ya Huye.
Kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya Rayon Sports yakomeje imyitozo yo kwitegura uwo mukino kugira ngo izawutsinde ikomeze kuyobora shampiyona nta nkomyi.
Gikundiro Forever yatanze agahimbazamusyi ka Miliyoni
Nk’uko byemejwe n’amatsinda y’abafana (Fan Clubs) ko bagomba kwishyira hamwe bagaha agahimbazamusyi abakinnyi kuri buri mukino, mu rwego rwo kubatera imbaraga zo kwegukana shampiyona, kuri uyu wa Kabiri bagashyikirijwe.
Ni agahimbazamusyi kangana na Miliyoni imwe y’Amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frws), bashyikirijwe n’itsinda ry’abafana rizwi nka Gikundiro Forever, bakaba bayashyikirijwe nyuma y’imyitozo yabereye mu Nzove.
Aka gahimbazamusyi kaje nyuma y’indi Miliyoni baheruka guhabwa n’itsinda rya Dream Unity, bakaba baragahawe umukino batsinzemo Police HC ibitego 2-0 ukirangira.
Imyitozo yo kwitegura Mukura irakomeje...
Mu myitozo yo kuri uyu wa Kabiri, Omborenga Fitina umaze iminsi ufite imvune ntiyakoze iyi myitozo, mu gihe Muhire Kevin witegura gusubukura imyitozo yuzuye we yakoreraga ku ruhande afashwa n’abashinzwe kongerera imbaraga abakinnyi.
Umukinnyi Nsabimana Aimable wari warahagaritse imyitozo, na we kuva ku wa Mbere yongeye kuyisubukura, ndetse akaba yanakoze iyo kuri uyu wa Kabiri, mu gihe Aruna Mussa Madjaliwa we yari yicaye mu bafana akurikirana imyitozo.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Mujyanama ntago yitwa JMV yitwa FIDEL