
Babitangaje nyuma y’uwo mukino wa shampiyona wahuje ayo makipe yombi, ukarangira aguye miswi 0-0, tariki ya 27 Ugushyingo 2016.
Kuri uwo mukino wabereye i Kirehe, abafana b’ikipe ya Kirehe FC babarirwa mu bihumbi bari baje gufana ikipe yabo ariko bamwe ntibemererwa kwinjira bitewe nuko amatike abemerera kwinjira yabuze.
Byabaye ngombwa ko barebera umupira inyuma y’ikibuga bamwe burira ibiti kugira ngo babashe gukurikirana umukino neza.

Hatsindintwari Telesphore, umunyamabanga w’ikipe ya Kirehe FC avuga ko kampani yoherejwe na FERWAFA, yacuruje amatike mu buryo butanoze kuko yahageze ikerewe, inakoresha imashini zifite ibibazo.
Agira ati “Hari kampani ishinzwe gucuruza amatike yasinyanye amasezerano na FERWAFA. Ntibatubaniye kuko baje bakererewe,bitwaza imashini eshatu gusa ziba nke ukurikije abafana ikipe ifite.
Twageze aho twinginga abafana ngo bategereze umupira ugera aho utangira bose bakiri hanze, birababaje.
Amahirwe twagize nuko umukino watinze gutangira, twakomeje kwinginga abafana ariko imashini zikomeza kuba ikibazo abenshi wabonye ko barebeye umupira mu biti.
Byatubabaje ku buryo turi muri gahunda yo gusaba FERWAFA kudusubiza ububasha bwo kujya twicururiza amatike.”

Abafana ba Kirehe FC bakomeje kunenga uburyo amatike yacuruzwa, bavuga ko bibaca intege iyo bazindutse baje gufana ikipe yabo bakabura amatike.
Ruganurugamba Vedaste twasanze hanze y’ikibuga nyuma yo kubura itike, yababajwe n’uburyo bwashyizweho bwo gucuruza amatike.
Agira ati“Nkunda ikipe yanjye ariko abantu bagiye kuyinyangisha. Nkubu nazindutse nza gufana ariko reba ahantu ndi kurebera umupira,mu biti! Murumva ibi bintu ari byo!
Aba bose bari kwiruka bashaka amatike bayabuze twaheze hanze, twabajije n’abayobozi b’ikipe batubwira ko batemerewe gukora amatike.”

Muri uwo mu kino abafana binjiye ku kibuga babarirwa mu 1000, mu gihe mu mukino wa mbere wa shampiyona Kirehe FC yakira Musanze FC warebwe n’abagera ku 3500.
Bonny Mugabe, ushinzwe itangazamakuru muri FERWAFA avuga ko nta kipe nimwe iragaragaza imikorere mibi ya kampani yishyuza amatike.
Avuga ko iyo ikibazo kivutse ubuyobozi bw’amakipe bukwiye kubimenyesha FERWAFA kigashakirwa umuti.
Agira ati “Iyo ibibazo bivutse ni ngombwa ko bimenyeshwa FERWAFA. Nta numwe uragaragaza imikorere mibi ya kampani ishinzwe kwishyuza amatike.
Niba i Kirehe hari ikibazo bazandikire ubuyobozi bwa FERWAFA gishakirwe umuti. Icyo tubereyeho nuko abantu banyurwa na serivise bahawe.
Kandi imbogamizi zabayeho k’umunsi wa mbere twazikemuriye hamwe n’ubuyobozi bw’amakipe n’abashinzwe kwishuza amatike. Kuva icyo gihe nta kibazo kiravuka.”

Umukino wahuje Kirehe FC na SC Kiyovu watangiye ukerereweho iminota 30 nyuma yo kutumvikana ku mwambaro wa Kiyovu wasaga n’uwa Kirehe FC.
Habayeho ubwumvikane ku mpande zombi, SC Kiyovu itizwa umwambaro na Kirehe FC.
Andi mafoto yaranze umukino wa Kirehe FC na SC Kiyovu









National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Arikose ko twibohoye kuri byinshi, ubu ibibuga nkibi tuzabyibohora ryari koko? Ibibuga nkibi birasebya u Rwanda
ferwafa isigay idukorera ama jab