Ba rutahizamu bo muri Nigeria bakemanzwe mu mukino Rayon Sports yanganyijemo na Bugesera (AMAFOTO)
Mu mukino wa gicuti ikipe ya Rayon Sports yanganyijemo na Bugesera kuri Stade ya Bugesera, ba rutahizamu b’amakipe yombi bakomoka muri Nigeria bashidikanyijweho.
Kuri uyu wa Gatatu kuri stade ya Bugesera habereye umukino wa gicuti ikipe ya Bugesera yari yakiriyemo Bugesera, umukino watangiye utinze kubera ikirere kitari kimeze neza ku munsi w’ejo, umukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.



Ikipe ya Rayon Sports ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 23 gitsinzwe na Sugira Ernest ku mupira yari ahawe neza na Ndizeye Samuel, nyuma y’ikosa ryari rikozwe na Mugisha Francois Master wahoze akinira Rayon Sports.

ku munota wa 45, ikipe ya Bugesera yaje kwishyura igitego, cyatsinzwe na Rucogoza Djihad warengeje umupira umunyezamu Bashunga Abouba wari uhagaze nabi, igice cya mbere kirangira ari igitego 1-1.
Ikipe ya Bugesera ku munota wa 79 yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ntwari Jacques n’umutwe, ku mupira wari uhinduwe n’umukinnyi mushya witwa Desire ukomoka mu gihugu cy’u Burundi.
Nyuma yaho umutoza Guy Bukasa yari yashyize mu kibuga rutahizamu Sunday Jimoh asimbuye Sugira Ernest, gusa nyuma yo kunanirwa kugira icyo akora gifatika umutoza yahise yongera amukuramo nta minota 10 akinnye, yinjiza Drissa Dagnogo.
Drissa Dagnogo waherukaga no gutsindira rayon Sports igitego mu mukino wa shampiyona iheruka bari batsindiye Bugesera ku kibuga cyayo, yaje kongera kubatsinda igitego cyo kwishyura mu izamu n’ubundi yari yagitsindiyemo, umukino urangira ari ibitego 2-2.

Muri uyu mukino, ba rutahizamu babiri bakomoka muri Nigeria, barimo Sunday Jimoh ukinira Rayon Sports, ndetse na Okechukwu Zinte Odeh wa Bugesera, bashidikanyijweho n’abarebye umukino ndetse n’abatoza ntiberura ngo bavuge neza uko bababonye ariko ntibabashima.
Umutoza Guy Bukasa wa Rayon Sports tumubaza uko yabinye rutahizamu we mushya, yirinze kubivugaho byinshi, gusa avuga ko kuba yamukuyemo ari uko mu minota yari isigaye yari akeneye Drissa Dagnogo, abajijwe niba azamugumana avuga ko ari mu ikipe kandi nta kindi cyemezo cyari cyamufatirwa.
Ku ruhande rwa rutahizamu wa Bugesera, umutoza Abdu Mbarushimana yavuze ko uyu mukinnyi we agifite akazi kenshi ko gukora, avuga ko igihe Nihoreho Arsene batijwe na Rayon Sports azatangira gukinira, bizatuma uyu rutahizamu amenya ko atagomba kwirara.
Andi mafoto yaranze uyu mukino






National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Uriya witwa Jimoh ngo waguzwe na Muvunyi we ntiyakinira na Segiteri !! Ni akumiro. Erega ntibakanabeshye , biragoye kubona umunyanijeriya uzi umupira waza gukina mu Rwanda. Igisubizo cya football yacu ni ugushaka impano iwacu , abana bakitabwaho bakiga gukina. Ibindi ni ugupapira.