Kuri uyu wa kabiri ku bibuga bitandukanye ni bwo haza kuba hakinwa imikino y’umunsi wa cumi wa shampiyona, aho imwe mu mikino itegerejwe cyane harimo umukino Sunrise igomba kwakiramo APR Fc i Nyagatare, Kiyovu ikazakira Bugesera, ndetse na Rayon Sports izaba yakiriye AS Muhanga.

Mu bakinnyi batemerewe gukina imikino y’umunsi wa cumi, harimo kapiteni wa Rayon Sports Eric Rutanga, ndetse na myugariro Iragire Saidi wa Rayon Sports, aba bakaba bamaze iminsi babanzamo muri iyi kipe.
Imikino y’umunsi wa cumi wa shampiyona
Ku wa Kabiri tariki 26/11/2019
Heroes FC vs Musanze FC (Stade Bugesera, 15h00)
Gasogi United vs Gicumbi FC (Stade de Kigali, 15h00)
Sunrise FC vs APR FC (Stade Nyagatare, 15h00)
Ku wa Gatatu tariki 27/11/2019
SC Kiyovu vs Bugesera FC (Stade Mumena, 15h00)
Police FC vs Marines FC (Stade de Kigali, 15h00)
Mukura VS vs Etincelles FC (Stade Huye, 15h00)
Ku wa Kane tariki 28/11/2019
Rayon Sports FC vs AS Muhanga (Stade de Kigali, 15h00)
Espoir FC vs AS Kigali (Stade Rusizi, 15h00)
Abakinnyi barindwi batemerewe gukina umunsi wa 10
1. Rutanga Eric (Rayon Sports FC)
2. Iragire Saidi (Rayon Sports FC)
3. Iyabivuze Osee (Police FC)
4. Rucogoza Aimable (Etincelles FC)
5. Mutebi Rashid (Etincelles FC)
6. Bizimana Joe (Bugesera FC)
7. Ndayishimiye Dieudonne (AS Muhanga)
National Football League
Ohereza igitekerezo
|