Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukuboza 2018, Ubuyobozi bw’uruganda rwa SKOL Brewery Limited Rwanda, bwamuritse ku mugaragaro inzoga nshya yakozwe n’urwo ruganda yiswe SKOL SELECT, inzoga iri mu icupa rya Sentilitiro 33, ikagira umusemburo uri ku kigero cya 5.5% Vol Acl, aho ubu igura 700 Frw.

Ubwo hamurikwaga iyi nzoga, hari habanje kuba ikiganiro n’itangazamakuru cyasobanuraga ibijyanye n’iyi nzoga, ariko hanakomozwa ku masezerano Arsenal yo mu Bwongereza yagiranye n’uruganda rwa Skol.
Anitha Haguma ukuriye ibikorwa by’ubucuruzi muri Skol, yatangaje ko abayobozi ba Skol bagiranye amasezerano na Arsenal, bakaba bagombwa kwerekeza i Londres, by’umwihariko kuri Emirates Stadium aho Arsenal ikorera, mu gusinya amasezerano bamaze kugirana na Arsenal.

Yagize ati"Kuri uyu wa Gatandatu turerekeza i Londres mu Bwongereza, aho tugomba kujya gusinya aya masezerano, ariko twamaze kumvikana ku bijyanye n’imikoranire, ibindi tukazabitangaza ku mugaragaro tariki 09/01/2019"

Nyuma y’iminota mike iki kiganiro kirangiye, ni bwo ikipe ya Arsenal ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Internet yahise itanga itangazo riha ikaze uruganda rwa SKOL Brewery Limited Rwanda nk’umufatanyabikorwa mushya.

Nyuma y’aya masezerano, iyi nzoga izajya yamamazwa n’ikipe ya Arsenal, aho bamwe mu bakinnyi ba Arsenal bazajya bayamamaza barimo Alexandre Lacazette, Pierre Emerick Aubameyang ndetse na Danny Welbeck (uyu akaba yasimbuye Alexander Iwobi) nawe wari wifujwe nk’uko amakuru atugeraho abivuga.

Ivan Wulffaert, Umuyobozi mukuru wa SKOL Brewery Limited Rwanda yatangaje kandi ko iyi nzoga izakomeza kwamamazwa binanyuze mu mikino n’amakipe basanzwe batera inkunga mu Rwanda harimo ikipe ya Rayon Sports ndetse n’isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda rizwi nka Tour du Rwanda.

National Football League
Ohereza igitekerezo
|