Imikino y’igikombe yari yarasubitswe ubwo amakipe nka Rayon Sports yakinaga imikino nyafurika, iraza gusubukurwa guhera kuri uyu wa Gatanu Rayon Sports yakira ASPOR, naho kuri uyu wa Gatandatu APR ikazakina an Gitkinyoni.

Umukino wa mbere wahuje ASPOR na Rayon Sports, warangiye ASPOR inyagiwe na Rayon Sports ibitego 5-0, harimo bitatu byatsinzwe na Manishimwe Djabel, ibindi bitsindwa na Kwizera Pierrot ndetse na Ismaila Diarra.

Kuri uyu wa Gatanu guhera i Saa Cyenda n’igice kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, nibwo haza gukinwa uyu mukino wa 1/16 wo kwishyura, aho ASPOR iza kuba isabwa byibura kwishyura ibitego 5-0 yari yatsinzwe, itabyishyura Rayon Sports ikazakina na Etincelles muri 1/8.
Uko imikino ya 1/8 iteganyijwe :
Taliki ya 2 Mata 2018
Etincelles Fc vs izatsinda hagati ya Rayon Sport Fc/Aspor Fc (Stade Umuganda)
Mukura VS vs AS Kigali (Stade Huye)
Pepiniere Fc vs Marines Fc (Ruyenzi)
Espoir Fc vs Sunrise Fc (Rusizi)
Taliki ya 3 Mata 2018
La Jeunesse vs izatsinda hagati ya APR Fc/Gitikinyoni SC (Stade de Kigali)
AS Muhanga vs Amagaju Fc (Stade Muhanga)
SC Kiyovu vs Bugesera Fc (Stade Mumena)
Musanze Fc vs Police Fc (Musanze)
Imikino yo kwishyura
Taliki ya 5 Mata 2018
Sunrise Fc vs Espoir Fc (Nyagatare)
izatsinda hagati ya Rayon Sports/Aspor Fc vs Etincelles Fc (Stade Kicukiro)
AS Kigali vs Mukura VS (Stade de Kigali)
Marines Fc vs Pepiniere (Stade Umuganda)
Taliki ya 6 Mata 2018
Izatsinda hagati ya APR Fc/Gitikinyoni SC vs La Jeunesse (Stade de Kigali)
Amagaju Fc vs AS Muhanga (Nyamagabe)
Bugesera Fc vs SC Kiyovu (Bugesera)
Police Fc vs Musanze Fc (Kicukiro)
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
APR tuzatsinda agakipe 2