
Uyu musore ukomoka mu gihuhu cya Uganda, yasinye amaserano y’umwaka umwe akinira iyi kipe ibarizwa mu Ntara y’Amajyepfo.
AS Muhanga yari isanganywe abanyezamu babiri barimo Munyaneza Jacques bakunda kwita Hungu, wakiniraga ikipe ya Mukura VS umwaka ushize ndetse na Irakoze Alain, wakiniraga Etoile de l’Est muri shampiyona ya 2021-2022.
Amakuru yizewe Kigali Today ifite Ni uko muri aba banyezamu babiri bari basanzwe muri iyi kipe, harimo umwe bagomba gusezererera kubera ikibazo cy’uburwayi afite, gusa kugeza ubu hakaba hategerejwe ibiganiro impande zombi zigomba kugirana, kugira ngo haseswe amasezerano bari bafitanye.
Nyuma yo kunanirwa kuzamuka mu cyiciro cya mbere, AS Muhanga izakina shampiyona y’icyiciro cya kabiri, kugeza ubu ikomeje imyitozo yitegura iyi shampiyona biteganyijwe ko izatangira ku itariki 15 Ukwakira 2022.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|