AS Muhanga yanganije na Etincelles

Mu mukino wa shampiyona y’umupira w’amaguru, ku cyumweru tariki 27/01/2013, ikipe y’akarere ka Muhanga izwi ku izina rya AS Muhanga yanganije na Etincelles mu mukino wahuje aya makipe kuri sitade ya Muhanga.

Etincelles yagiye ibona uburyo bwinshi bwo gutsinda iriko ntiyabasha kugira igitego na kimwe ibona. Aha Etincelles yabashije no kubona penariti mu gice cya mbere, ariko ntabwo yabashije kuyinjiza.

Nubwo AS Muhanga yari ku kibuga iwayo uyu mukino ntabwo watabashije kwitababirwa n’abafana benshi. Nubwo mu gice cya kabiri abantu binjiriye ubuntu ntabwo byigeze byongera nabusa abafana kuri stade.

Stade ya Muhanga ikunze kugira abafana benshi mu gihe akenshi yakiriye umukino wahuje ikipe ya Rayon Sport n’andi makipe kuko ino kipe ifite abafana benshi muri aka karere.

Gerard GITOLI Mbabazi

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka