AS Muhanga na Kiyovu mu bararanye akamwenyu, Mukura VS iratsikira.

Ikipe ya AS Muhanga na Kiyovu Sport zabonye intsinzi, Mukura VS itsikirira I Muhanga.

Mu mikino y’umunsi wa 24 wa Rwanda premier league yakomezaga kuri iki cyumweru, amakipe ya As Muhanga na Kiyovu Sports yabonye intsinzi, As Muhanga ishimangira umukino wa kane yikurikiranya idatsindwa.

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Muhanga ho mu ntara y’amajyepfo aho ibifashijwemo na Mugiraneza Jean Claude, Twizerana Onesime, ikipe ya Muhanga yatsinze Mukura VS ibitego 2-1 ibona intsinzi ya kabiri mu rugo.

Ni umukino waranzwe n’imbaraga nyinshi ku ikipe ya As Muhanga yashakaga intsinzi ya kabiri murugo no gukomeza kudatsindwa, igice cya mbere cyarangiye Ikipe ya AS Muhanga ifite igitego 1-0 cyatsinzwe na Twizerimana Onesme. Mu gice cya kabiri, AS Muhanga yagarukanye ubushake bwo gutsinda biza no kuyihira maze ku munota wa 83 ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Jean Claude Mugiraneza mu gihe Mukura VS yishyuye igitego kimwe cyatsinzwe na Boateng Mensah ku munota wa 73 umukino urangira ari 2-1, byatumye AS Muhanga igira amanota 21 ku mwanya wa 16.

As Muhanga yujuje umukino wa kane idatsindwa
As Muhanga yujuje umukino wa kane idatsindwa

Perezida wa AS Muhanga Désire Nzayisenga avuga ko iyi ntsinzi, ari ikimenyetso cy’uko Ikipe iri gukorana neza haba mu buyobozi bwayo no mu bakinnyi.

Agira ati "Iyi ntsinzi tuyikesha ubwumvikane mu ikipe, yaba abayobozi n’abakinnyi, kandi turakomeza ku buryo tutazongera kujya mu myanya mibi".

Yongeraho ati "Kuva imikino yo kwishyura yatangira, tumaze gutsinda ibiri, twanganyije indi ibiri, dutsindwamo umwe, turacyari mu bihe byiza byo gutsinda, kandi tuzabigeraho".

Perezida wa AS Muhanga Désire Nzayisenga avuga ko iyi ntsinzi, ari ikimenyetso cy'uko Ikipe iri gukorana neza
Perezida wa AS Muhanga Désire Nzayisenga avuga ko iyi ntsinzi, ari ikimenyetso cy’uko Ikipe iri gukorana neza

Perezida wa AS Muhanga avuga ko n’ubwo bafite umukino n’ikipe y’igihanganye ya Al MerrikhSC, ariko nta bwoba bayifitiye kuko Ikipe yose ari nk’indi bisaba gusa gukina wifitiye icyizere asaba n’Abanyamuhanga gukomeza kwitabira imikino ibera kuri Stade yabo, kuko ari inkunga ikomeye yo gushyigikira ikipe yabo kuko n’agahimbazamusyi ku bakinnyi niho gaturuka ku mafaranga aba yinjiye.

Abafana bari benshi kuri stade ya Muhanga
Abafana bari benshi kuri stade ya Muhanga

Mu yindi mikino yakinwe kuri iki cyumweru, ikipe ya Kiyovu Sports kuri Kigali Pele Stadium yahatsindiye As Kigali ibitego 3-1 naho ikipe ya Gorilla ihanganyiriza na Marine FC igitego 1-1.

Kiyovu Sports yatsinze As Kigali ibitego 3-1
Kiyovu Sports yatsinze As Kigali ibitego 3-1

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka