AS Muhanga igarutse mu cyiciro cya mbere, Gicumbi FC izamukana igikombe (Amafoto)
Kuri uyu wa Gatatu, hasojwe shampiyona y’icyiciro cya kabiri 2024-2025, hakinwa imikino y’umunsi wa gatandatu wa kamarampaka wasize AS Muhanga igarutse mu cyiciro cya mbere itsinze La Jeunesse 2-1 mu gihe Gicumbi FC yatsinze Etoile de l’Est 2-0 kazamukana igikombe.

Ni imikino yombi yatangiriye ku isaha imwe ya saa cyenda zuzuye aho AS Muhanga yagiye gukina ari iya kabiri n’amanota arindwi isabwa gutsinda ikazamuka mu cyiciro cya mbere nyuma y’imyaka ine yari yakiriye La Jeunesse yari iya kane n’amanota atanu mu gihe Gicumbi FC yari iya mbere n’amanota icyenda yo yari yasuye Etoile de l’Est yari iya gatatu nayo n’amanota atanu. Mu Karere ka Muhanga, igice cya mbere cyarangiye AS Muhanga yafunguye amazamu ku munota wa 14 itsindiwe na Kalisa Jamir inganya na La Jeunesse yishyuriwe na Rwazigama Akbar ku munota wa 38.

Mu Karere ka Ngoma, Gicumbi FC yashakaga gutwara igikombe, nayo yabonye igitego hakiri kare gitsinzwe na Peter aba ari nacyo kirangiza igice cya mbere ari 1-0. Nyuma y’iki gice ikipe ya AS Muhanga yari mu cyiciro cya mbere kuko yari ifite amanota umunani, Etoile de l’Est ifite atanu naho Gicumbi FC yo yari yaramaze kuzamuka, ifite igikombe cyayo.Aya makipe mu gice cya kabiri yatsinzemo ibitego bibiri, aho AS Muhanga ku munota wa 72 yatsindiwe na Harerimana Jean Claude Kamoso igasoza umukino itsinze La Jeunesse 2-1 naho Gicumbi FC itsinze Etoile de l’Est ibitego 2-0.

Gicumbi FC yazamutse mu cyiciro cya mbere yaherukagamo 2022, ifite amanota 12 ayigira iya mbere igatwara igikombe cy’icyiciro cya kabiri 2024-2025 na miliyoni 8 Frw mu gihe AS Muhanga yaherukaga mu cyiciro cya mbere mu 2021 yazamutse ari iya kabiri n’amanota icumi, ihabwa miliyoni 5 Frw naho Etoile de l’Est ya gatatu n’amanota atanu ihabwa miliyoni 2 Frw.





National Football League
Ohereza igitekerezo
|