
Mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona wabaye kuri uyu Gatanu, ikipe ya AS Kigali yaherukaga gutsinda Gasogi United mu gikombe cy’Amahoro, yari yongeye kuyakira mu mukino wa shampiyona.
Ku munota wa mbere w’umukino gusa ikipe ya Gasogi yari imaze gufungura amazamu, ku gitego cyatsinzwe na Hassan Djibrine, ku mupira yari ahawe na Malipangu Théodore.

Ikipe ya AS Kigali yaje kwishyura igitego ku munota wa 27 w’umukino, gitsinzwe na Ndekwe Félix ku mupira yari ahawe na Aboubakar Lawal.
Ndekwe Félix wahoze akina mu ikipe ya Gasogi yaje no kuyitsinda igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye, nabwo ku mupira yari ahawe na Aboubakar Lawal.

Undi mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Bugesera yatsinze ikipe ya Espoir FC igitego kimwe ku busa, cyatsinzwe na Sadick Sulley ku munota wa 62.



AMAFOTO: NIYONZIMA Moïse
National Football League
Ohereza igitekerezo
|