Mu bakinnyi bamaze gusezererwa muri As Kigali uretse Sebanani Emmanuel Crespo harimo kandi Uwimana Emmanuel Nsoro,Nkomeje Alexis,Kakyira Suleiman,Toto Clement,Divin Kayiranga na Yves Habinshuti,aba bose bakaba bahawe amabaruwa abasezerera.

Nk’uko bitangazwa na Nshimiye Joseph ushinzwe ubuzima bwa buri munsi mu ikipe ya AS Kigali akaba n’umuvugizi wayo yavuze ko hari bakinnyi baseshe amasezerano kuko batatanze umusaruro ndetse n’abandi bari bararangije amasezerano ntibayabongerera bitewe n’umusaruro muke.
Aganira na Kigali today yagize ati” mu bakinnyi twatandukanye harimo abo twaseshe
amasezerano nka Crespo, Divin Kayiranga ndetse na Nkomezi Alexis twari twarasezeranye ko bazatanga umusaruro mwiza ntibabikora niyo mpamvu twahisemo gusesa amasezerano kuko byari mu masezerano
Abandi bo bari bararangije amasezerano tubona nabo tutakibakeneye rero niyo mpamvu nabo twatandukanye.”
Ku bijyanye n’abakinnyi bari baratijwe As Kigali bavuye muri APR Nshimiye Joseph yavuze ko APR bari barumvikanye ko bazabakinisha uyu mwaka gusa ubundi bagasubirayo
Aha yagize ati”abakinnyi twasubije APR byari mu masezerano kuko twari twumvikanye ko tuzabakoresha umwaka umwe ubundi bagasubirayo nk’uko natwe Hakizimana Muhadjiri twari twabatije azagaruka iwacu”

Ku bijyanye n’umukinnyi Ndahinduka Michel nawe wari wazanye na bagenzi be bavuye muri APR we ngo ntaho azajya kuko yatijwe asigaranye umwaka umwe ku maseserano yari afitanye na APR aho uwo mwaka warangiye akaba we ngo yarahisemo gukmezanya na As Kigali kuko amategeko amwemerera gukinir ikipe ashaka.


Ikipe ya As Kigali isezereye aba bakinyi nyuma yo kwiyubaka bikomeye aho yamaze gusinyisha abakinnyi batandukanye barimo Nshuti Dominique Savio wavuye muri Rayon Sports, Ishimwe Kevin wavuye muri Pepiniere na Ngama Emmanuel wavuye muri Mukura kongeraho umurundi Ndarusanze Jean Claude wakiniraga LLB Academic y’I Burundi.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|