AS Kigali yaje muri uwo mukino igaragaza ishyaka ryinshi, yatsinze igitego cya mbere ku munota wa gatatu gusa, ubwo Laudit Mavugo yaherezaga umupira mwiza Ndikumana Bodo, ahita atsinda igitego cya mbere.
AS Muhanga yagaragazaga imbaraga nkeya no kudatindana umupira, yakomeje kurushwa, ugasanga buri kanya AS Kigali iri imbere y’izamu ryayo.
Intege nkeya zagaragaye muri ba myugariro ba AS Muhanga, zatumye iyo kipe itsindwa igitego cya kabiri cyatsinzwe na Hamidou Ndayisaba ku munota wa 20.
Nubwo igice cya kabiri AS Muhanga yagitangiye isatira, izo ngufu ntabwo zamaze akanya kuko Nduwimana Fidèle yaje gutsinda igitego cya gatatu ku munota wa 50, ku ishoti riremereye yohererejwe Jean Paul Mutabazi wari urinze izamu rya AS Muhanga akananirwa kurigarura.
Ibitego 3-0 AS Kigali yabonye hakiri kare byatumye isubira inyuma irinda izamu ryayo. N’ubwo AS Muhanga yasatiriye cyane yifashishije Erneste Sugira na Djuuko Mike bari bashinzwe kuyishakira ibitego, basanze Emery Mvuyekure wari urinze izamu rya AS Kigali ahagaze neza, umukino urinda urangira ari nta mpinduka.

Umutoza wa AS Kigali, Kasa Mbungo André, mu byishimo byinshi, yavuze ko intsinzi yabo, bayikesha ubuyobozi bw’ikipe bwababaye hafi, bukabaha ibyo bifuza byose mu gutegura imikino y’igikombe cy’Amahoro.
Kasa avuga ko by’umwihariko bahawe umwiherero udasanzwe ubwo biteguraga gukina na APR FC muri ½ cy’irangiza bakaza no kuyisezerera, ndetse no mu kwitegura uwo mukino wa nyuma, aho bakoreraga imyitozo mu karere ka Musanze.
Mugenzi we Ali Bizimungu wageze ku mukino wa nyuma amaze gusezerera Bugesera FC, avuga ko atigeze arushwa umupira, ahubwo ko ikipe ye yazize amakosa mato mato yo guhagarara nabi mu kibuga yatumye atsindwa ibitego bitatu.
Bizimungu avuga ariko ko yishimiye uko ikipe ye yitwaye muri uyu mwaka, akurikije aho yayisanze ubwo yavaga muri Rayon Sport, n’aho ayigejeje ubu.
AS Kigali yatwaye igikombe na Miliyini 7 z’amafaranga y’u Rwanda, ikazanahagararira u Rwanda mu gikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup).
AS Muhanga yabaye iya kabiri yahawe Miliyoni 5, naho APR FC na Bugesera FC zagombaga guhatanira umwanya wa gatatu ariko ukaza gukurwaho ku bwumvikane, zagabanye miliyoni 5. Bityo buri imwe itwara miliyoni 2, 5.
Igikombe cy’Amahoro AS Kigali yegukanye, cyaherukaga kwegukanwa na APR FC umwaka ushize, ubwo yatsindaga Police FC ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.
Igikombe cy’Amahoro c’uyu mwaka cyatewe inkunga na ‘Imbuto Foundation’ yatanze Miliyoni 97, bikaba byari no mu rwego rwo kurwanya Malaria Abanyarwanda bakangurirwa kuryama buri joro mu nzitiramubu iteye umuti.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|