AS Kigali yatsinze Gicumbi FC 2-1 ikomeza kotsa igitutu Police FC ya gatatu

Nyuma yo gusezererwa mu mikino mpuzamahanga itsinzwe na Difaa El Jadida yo muri Maroc muri 1/8 cy’irangiza, AS Kigali yagarutse mu Rwanda, ndetse kuri uyu wa kane tariki ya 3/4/2014, ikaba yakinnye umukino w’ikirarane na Gicumbi FC iyitsinda ibitego 2-1.

Uwo mukino wabereye kuri kibuga cya AS Kigali kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, amakipe yombi yashakaga cyane intsinzi kuko AS Kigali igishaka kwegukana igikombe cya shampiyoan n’ubwo amahirwe yayo ari make ugeraranyije na Rayon Sport na APR FC ziri ku myanya ibiri ya mbere.

Gicumbi FC nayo yashakaga intsinzi kugirango ikomeze kongera amanota no kuzamuka mu myanya y’imbere kuko kugeza ubu iracyafite ibyago byo kumanuka mu cyiciro cya kabiri mu gihe ititwaye neza mu mikino isigaye.

AS Kigali iracyizeye gutwara igikombe n'ubwo irushwa na Rayon Sport ya mbere amanota 11.
AS Kigali iracyizeye gutwara igikombe n’ubwo irushwa na Rayon Sport ya mbere amanota 11.

Uwimana Emmanuel wa AS Kigali niwe wafunguye amazamu mu gice cya mbere, Muzerwa Amini atsinda icya kabiri nyuma yo kutumvikana kwa ba myugariro ba Gicumbi.

Uko kutavuga rumwe kw’abakina inyuma ba Gicumbi FC byanagaragaye kuri AS Kigali mu minota ya nyuma y’umukino maze umunya Congo Banga Jemba Kalume bakunze kwitwa ‘Nando’abatsinda igitego, umukino urangira ari ibitego 2-1.

Iyo ntsinzi yatumye AS Kigali ifata Police FC ya gatatu, ubu zombi zikaba zinganya amanota 41, zikaba zirushwa na Rayon Sport ya mbere amanota 11 gusa AS Kigali iracyafite indi mikino ibiri y’ibirarane.

Nyuma y’umukino Casa Mbungo André utoza AS Kigali yavuze ko n’ubwo arushanwa amanota 11 n’ikipe ya mbere, agifite amahirwe yo gutwara igikombe kuko ngo aramutse atsinze imikino ine ya shampiyona asigaranye, akanatsinda imikino ibiri y’ibirarane, ngo ashobora kugitwara kuko n’andi makipe ahanganye nayo ashobora kuzatakaza amanota.

Umutoza wa Gicumbi FC Kayiranga Baptiste we avuga ko intego ye ari ukutamanuka mu cyiciro cya kabiri kandi ngo afite icyizere cy’uko ikipe iri ku mwanya wa 12 ubu izitwara neza mu mikino isigaye maze ikaguma mu cyiciro cya mbere.

Gicumbi FC irimo guhatanira kuguma mu cyiciro cya mbere.
Gicumbi FC irimo guhatanira kuguma mu cyiciro cya mbere.

Shampiyona isigaje imikino ine ngo irangire irakomeza kuri uyu wa gatandatu tariki ya 5/4/2014, aho Rayon Sport ya mbere ijya gusura Marine FC i Rubavu, APR FC ya kabiri igakina na Kiyovu Sport kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Amagaju FC ya nyuma irakina na Police FC i Nyamagabe naho Musanze FC igakina na Mukura kuri Stade Ubworoherane i Musanze.

Indi mikino izakinwa ku cyumweru tariki ya 6/4/2014, AS Kigali ikazakina na Etincelles kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, AS Muhanga ikazakira Esperance i Muhanga naho Espoir FC ikazakina na Gicumbi FC i Rusizi.

Nyuma y’iyo mikino, Shampiyona izaba isubitswe kubera igihe cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatusi, ikazasubukurwa tariki 20/4/2014.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

APR OYEE!!. IGIKOMBE TUZAKIMANIKA NUBWO GASENYI IKOMEJE KWIRATA.

ntakirutimana emmanuel yanditse ku itariki ya: 7-04-2014  →  Musubize

APR FC KOMERA TUZAKUGWA INYUMA RAYON NTIZADUTERA UBWOBA TUZAYITWARA CUP

SIBOMANA Etienne yanditse ku itariki ya: 4-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka