Kuri uyu wa Kane ikipe ya AS Kigali imaze gusinyisha umukinnyi wakinaga mu kibuga hagati mu ikipe ya Vipers yo muri Uganda.

Kalisa Jamil yamaze kuba umukinnyi wa AS Kigali
Uyu mukinnyi mu minsi ishize yigeze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu "AMAVUBI" ariko ntiyigeze ahabwa umwanya wo gukina n’ubwo yaje mu bakinnyi 18.

Shema Fabrice, Perezida wa AS Kigali yavuze ko gahunda kongera imbaraga mu ikipe ikomeje


Ikipe ya AS Kigali kuri uyu wa Gatatu ni bwo yerekanye abatoza bashya ari bo Mike Mutebi nk’umutoza mukuru, aho azaba yungirijwe na Jackson Mayanja, aba bombi bakaba bakomoka mu gihugu cya Uganda.
AMAFOTO:Niyonzima Moise
National Football League
Ohereza igitekerezo
|