Mu gihe mu Rwanda igikomeje kuvugwa ari isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi mu gihe shampiyona yamaze gusozwa, amakipe atandukanye akomeje gusinyisha abakinnyi bashya ndetse no kongerera amasezerano abo isanganywe.
Ikipe ya AS Kigali yabaye iya kabiri muri shampiyona ndetse ikaba izanasohokera u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup, ni imwe mu makipe ari kuvugwa cyane ku isoko ndetse ikomeje no kurwana no kugumana bamwe mu bakinnyi beza yari ifite.
Kuri uyu wa Gatatu, iyi kipe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yatangaje ko yongereye amasezerano Kalisa Rachid usanzwe uyikinira mu kibuga hagati, aho yamuhaye andi masezerano y’imyaka ibiri azarangirana n’umwaka w’imikino wa 2023.

Iyi kipe kandi yanatangaje ko yamaze gusinyisha Saba Robert usanzwe akinira ikipe ya Kiyovu Sports, uyu rutahizamu wayigiyemo avuye muri Bugesera, akaba yarasoje shampiyona atsinze ibitego 10, akabinganya na Shabban Hussein Tchabalala nawe ukinira AS Kigali.

AS Kigali kandi iheruka gusezera Hakizimana Muhadjili werekeje mu ikipe ya Police FC, yanasinyishije Uwimana Guillain wakiniraga Etincelles FC amasezerano y’imyaka ibiri. Iyi kipe kugeza ubu kandi ntirabasha kumvikana na Nsabimana Eric Zidane bivugwa ko yifuzwa na APR FC.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|