Kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo kuri nib wo hakinwe umukino usoza indi muri Shampiona y’icyiciro cya mbere mu bagore, aho ikipe ya AS Kigali yaje kuwutsinda ku bitego 4-0, bituma irangiza Shampiona itsinze imikino yose, aho itigeze itsindwa cyangwa ngo inganye.




Mu mukino wayihuje na ES Mutunda utari warabereye igihe, As Kigali yaje gufungura amazamu ku munota wa 15 w’umukino gitsinzwe na Iradukunda Callixte, aza kongera gutsinda icya kabiri ku munota wa 68, ndetse uyu Iradukunda Callixte aza no gutsinda icya gatatu ku munota wa 70.


Ku munota wa 72 w’umukino, Iradukunda Callixte wari watsinze ibitego bitatu wenyije yaje guha umupira Imanizabayo Florence, ahita atsindira As Kigali igitego cyane, umukino urangira ari ibitego 4 bya AS Kigali ku busa bwa ES Mutunda.


As Kigali isoje Shampiona ifite amanota 42 kuri 42, yatsinze ibitego 82, itsindwa ibitego bine gusa, ikaba kandi izigamye ibitego, 78.
Andi mafoto







National Football League
Ohereza igitekerezo
|