AS Kigali yasezereye Academie Tchite nyuma yo kunganya 1-1 i Bujumbura

Ikipe ya AS Kigali yakomeje mu irushanwa ry’igikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup), nyuma yo kunganya na Academie Tchite igitego 1-1 mu mukino wo kwishyura wabereye i Bujumbura mu Burundi ku cyumweru tariki ya 16/2/2014.

AS Kigali yari yaratsinze igitego 1-0 mu mukino ubanza, yagiye mu Burundi ifite impamba y’igitego kimwe, ariko yahuye n’akazi gakomeye igeze mu Burundi kuko Academie Tchité yarayisatiriye cyane.

Nubwo igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa, Academie Tchité yatangiye igice cya kabiri ishaka cyane igitego, biza gutanga umusaruro ku munota wa 55 ubwo Patient Nduwimana yatsindaga igitego kuri ‘coup franc’.

Abo ni abakinnyi ba AS Kigali babanje mu kibuga i Bujumbura.
Abo ni abakinnyi ba AS Kigali babanje mu kibuga i Bujumbura.

Nyuma yo gutsindwa igitego, AS Kigali yari yakinnye umukino wo kugarira nayo yatangiye gusatira, ariko Ndikumana Bodo wari watsinze igitego mu mukino ubanza na Kapiteni wa AS Kigali Jimmy Mbaraga bapfusha ubusa amahirwe babonye.

Gusatira kwa AS Kigali byatumye Academie Tchité ikinana igihunga maze ikora amakosa muri ba myugariro byatumye Jimmy Mbaraga abatsinda igitego ku munota wa 71.

AS Kigali yari igiye kubona igitego cya kabiri ubwo yahabwaga penaliti ku munota wa 84, ariko Mbaraga Jimmy ayiteye arayihusha.

Kunganya 1-1 i Bujumbura, bivuze ko AS Kigali ariyo yakomeje kuko hateranyijwe ibitego byo mu mukino yombi AS Kigali yagize ibitego 2-1.

Nyuma y’umukino umutoza wa AS Kigali Kasa Mbungo André yavuze ko n’ubwo asezereye Academie Tchité ariko yababajwe n’ukuntu ikipe ye yakinnye umukino mwiza ariko igapfusha ubusa amahirwe menshi yabonye.

Academie Tchite yananiwe gutsindira mu rugo kuri stade Prince Louis Rwagasore.
Academie Tchite yananiwe gutsindira mu rugo kuri stade Prince Louis Rwagasore.

Kasa avuga ko agiye kwibanda mu gukosora amakosa ikipe ye yakoze i Bujumbura kuko ngo bakomeje gukina uko bakinnye ntabwo byazaborohera mu mikino itaha.

Ndayizeye Jimmy, umutoza wa Academie Tchité yatangaje ko ikipe ye yakinanye ubwoba mu gice cya mbere bituma itabasha kubona igitego, naho ngo mu gice cya kabiri ubwo bari bamaze kubona igitego bagize ukwirara kubera kutagira inararibonye AS Kigali irabishyura.

Muri 1/16 cy’irangiza, AS Kigali izakina na Al Ahly Shandy yo muri Soudan, umukino ubanza ukazakinwa tariki ya 1/3/2014.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka