Mu gihe mu bagabo igikombe cy’Intwari kiri kugana ku musozo, mu bagore ho irushanwa haraza gukinwa umukino umwe, umukino ugomba guhuza ikipe ya AS Kigali yegukanye Shampiona, ndetse na Scandinavia yaje ku mwanya wa kabiri.

AS Kigali na Scandinavia zirahatana kuri uyu wa Kane
Ni umukino ugomba kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Kane guhera i Saa Saba z’amanywa, ukazakurikirwa n’uzahuza amakipe ya gisirikare yageze ku mukino wa nyuma ku i Saa Cyenda n’igice, aho kwinjira bizaba ari ubuntu muri iyi mikino.

AS Kigali imaze kwiharira ibikombe byo mu Rwanda, iranahabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe
Hagati ya AS Kigali na Scandinavia, ikipe izegukana igikombe izahabwa ibihumbi 750 Frws, naho iya kabiri ihabwe ibihumbi 500, mu gihe mu cyiciro cy’abasirikare ikipe ya mbere izahabwa Milioni imwe, naho iya kabiri ihabwe ibihumbi 500.

Amakipe ya gisirikare nayo azaba ahatanira igikombe

Amakipe ya gisirikare nayo agaragaramo abakinnyi bafite impano mu mupira w’amaguru

Ikipe y’ingabo zirinda umukuru w’igihugu n’abandi bayobozi yari yegukanye iki gikombe umwaka ushize, n’ubu izakina umukino wa nyuma na Special Force
National Football League
Ohereza igitekerezo
|