Ikipe ya Kiyovu Sports ni yo yafunguye amazamu ku munotwa 28 ku gitego cyatsinzwe na Nizeyimana Jean Claude uzwi ku izina rya Rutsiro, ku mupira yari ahawe na Nizeyimana Djuma wari umaze gucenga Kayumba Soter.



Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari 1-0, ariko ku munota wa 48 Flank Kalanda yaje guhita atsinda igitego cya AS Kigali cyo kwishyura, gusa ku munota wa 68 Nizeyima Djuma yaje gutsindira Kiyovu igitego cya kabiri.
Ku munota wa 82 w’umukino AS Kigali yaje gushyiramo igitego cya kabiri, gitsinzwe na Kayumba Soter kuri koruneri yari itewe na Ishimwe Kevin wari wagiye mu kibuga asimbura.
Kugeza ubu amakipe yombi aranganya amanita 17, ariko AS Kigali ikaza ku mwanya wa mbere kuko irusha Kiyovu ibitego izigamye, aho As Kigali izigamye ibitego icyenda naho Kiyovu ikazigama bitatu.
Abakinnyi babanje mu kibuga

AS Kigali: Nizeyimana Alphonse, Benedata Janvier, Mutijima Janvier, Kayumba Soter, Bishira Latif, Ntamuhanga Tumaine, Ndayisaba Hamidou, Ntwali Evode, Karanda Franck, Mbaraga Jimmy, na Niyonzima Ally.

Kiyovu: Ndoli Jean Claude, Mbogo Ally, Ngirimana Alexis, Ngarambe ibrahi, Uwihoreye Jean Paul, Habamahoro Vincent, Kakule Mugheni Fabrice, Kalisa Rashid, Nizeyimana Djuma, Twagirimana Innocent na Nizeyimana Jean Claude.
Andi mafoto yaranze uyu mukino

















Uko indi mikino yagenze
Espoir 1-2 Police
Sunrise 2-1 Kirehe
Marines 2-0 Bugesera
Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 20/12/2017
Mukura VS vs Gicumbi Fc (Stade Huye)
Etincelles Fc vs Rayon Sports (Stade Umuganda)
Ku wa Kane tariki 21/12/2017
Amagaju Fc vs APR Fc (Nyagisenyi )
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
http://FixMonthlyincome.com/?refer=83776
Nimukomereze aho ntihazagire uwemera gutsindwa