Mu gihe hatangajwe ingengabihe y’umwaka w’imikino mu mupira w’amaguru, amwe mu makipe yamaze gutangira imyitozo, mu gihe andi nayo ateganya gutangira imyitozo mu mpera z’iki cyumweru.
Gasogi United yatangiye imyitozo kuri Stade ya Kicukiro
Iyi kipe iheruka kwerekana abatoza bashya ari bo Ahmed Abdelrahman Adel nk’umutoza uzaba wungirijwe na Bahaaeldin Ibrahim, yahise itangira imyitozo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.


Iyi kipe ifite abakinnyi bashya barimo Ishimwe Kevin wavuye muri Rayon Sports, Ntirenganya Idrissa, Niyongira Danny, Akimanizaniye Moussa, Oleko Salomon, Mugabe Robert, Kwizera Jean de Dieu, Shyaka Freddy Pappy, Malipangou Juvénal uvukana na Malipannou Théodore, Harerimana Abdoul Aziz, Mugisha Arnold na Joseph.


AS Kigali yabimburiye andi makipe gutangira imyitozo ku mugaragaro
Iyi kipe izahagararira u Rwanda mu marushanwa ya CAF Confederation Cup, ymaze gutangira imyitozo iri kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho bamwe mu bakinnyi iheruka gusinyisha batangiranye nayo imyitozo.
Abo bakinnyi ni Akayezu Jean Bosco wavuye muri Etincelles, Rucogoza Eliassa wakinaga muri Bugesera, Nyarugabo Moïse wavuye mu ikipe ya Mukura ndetse na myugariro w’inyuma ku ruhande rw’ibumoso Dusingizimana wavuye muri Kiyovu Sports.




Andi makipe kugeza ubu nka APR FC ntaratangaza gahunda y’imyitozo n’ubwo mu minsi yashize bakinnye umukino n’ikipe ya Sunrise wari ugamije gutaha Stade nshya y’akarere ka Nyagatare.
Rayon Sports, biteganyijwe ko ku munsi w’ejo abakinnyi bazakorerwa ibizamini by’ubuzima, bagasubukura imyitozo ku wa Gatanu, imyitozo izabera ku kibuga cy’imyitozo cyo mu Nzove nihatagira igihinduka.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|