Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho iminota 90 isanzwe y’umukino yaje kurangira amakipe yombi anganya igitego 1-1, haza guhita hiyambazwa Penaliti nk’uko amategeko y’irushanwa yabiteganyaga.

Amakipe yombi yaguye miswi mu minota 90 y’umukino

Umunyezamu wa AS Kigali yitwaye neza muri uyu mukino
Ikipe ya AS Kigali ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 56 w’umukino, Scandinavia yo mu karere ka Rubavu iza kukishyura ku munota wa 67, umukino urangira hiyambajwe Penaliti, aho AS Kigali yatsinze Penaliti 5-3, mu gihe umunyezamu wa AS Kigali yakuyemo Penaliti ebyiri.

Umunyezamu wa AS Kigali yakuyemo Penaliti ebyiri

Ni uku bishimiye intsinzi

Ingabire Alice Kapiteni wa AS Kigali (wambaye 12) ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri uyu mukino
Ikipe ya AS Kigali nyuma yo kwegukana iki gikombe izahabwa kuri uyu wa Gatanu kuri Stade Amahoro, igomba no guhabwa ibihumbi 750 Frws, naho Scandinavia ya kabiri ya kabiri ikazahabwa ibihumbi 500 Frws.









National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|