
Wari umukino wa kabiri ubanza wa 1/2, nyuma y’uwaraye uhuje ikipe ya Rayon Sports na APR FC, umukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Ni umukino wabonetsemo igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Shabban Hussein Tchabalala ku munota wa 44 w’umukino, ku mupira wari uturutse kuri Haruna Niyonzima.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, amakipe yombi yagiye akora impinduka, aho nka Police FC yinjijemo Sibomana Patrick wanagoye cyane ikipe ya AS Kigali.
Ku ruhande rwa AS Kigali we yongeyo abakinnyi barimo Michael Sarpong na Uwimana Guillain waje no guhita yongera arasimburwa, mu gihe nka Haruna Niyonzima wanitwaye neza muri uyu mukino yaje gusimburwa

Aya makipe azongera guhurira mu mukino wo kwishyura ku wa Gatatu tariki 18/05, izasezerera indi igahita yerekeza ku mukino wa nyuma.







National Football League
Ohereza igitekerezo
|