AS Kigali itsinze KMC inayisezerera muri CAF Confederation Cup

Ikipe ya AS Kigali itsinze KMC ibitego 2-1, ihita inayisezerera mu mikino ya CAF Confederation Cup

Mu mukino wo kwishyura waberaga kuri Stade yitwa Uwanja wa Taifa muri Tanzania, AS Kigali ibonye itike ya 1/16 nyuma yo kuhatsindira KMC ibitego 2-1.

Nsabimana Eric Zidane watsinze igitego cy'intsinzi cya AS Kigali
Nsabimana Eric Zidane watsinze igitego cy’intsinzi cya AS Kigali

Ibitego bya AS Kigali byatsinzwe na Kalisa Rachid ku munota wa 27, ndetse na Nsabimana Eric Zidane ku munota wa 63.

As Kigali yabanje mu kibuga
As Kigali yabanje mu kibuga

AS Kigali ikaba muri 1/16 biteganyijwe ko ishobora guhura na Proline yo muri Uganda, ikaba itarakina umukino wo kwishyura mu gihe ubanza yawutsinze ibitego 3-0

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka