Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yari yakomeje, ahakinwe imikino ibiri isoza iy’umunsi wa 21 wa shampiyona.
Ku i Saa Sita n’igice ni ho hatangiye umukino wa mbere, umukino ikipe ya AS Kigali yari ku mwanya wa gatanu yari yakiriye Gicumbi iri ku mwanya wa nyuma.

Michael Sarpong yari yabanje mu kibuga
Umukino waje kurangira ikipe ya AS Kigali yegukanye amanota atatu, ku gitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Shabban Hussein Tchabalala ku munota wa 15.
Byatumye ikipe ya AS Kigali ihita ifata umwanya wa kane n’amanota 35, ikayanganya na Rayon Sports ariko AS Kigali ikaza imbere kubera ibitego 12 izigamye, mu gihe Rayon Sports izigamye bine.

National Football League
Ohereza igitekerezo
|