
Ni umukino wari utegerejwe n’abakunzi benshi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, aho amakipe yombi yahataniraga kwicara ku mwanya wa mbere by’agateganyo, ni mu gihe APR yari ifite amanota 34, naho AS Kigali ikagira amanota 32.



Ikipe ya AS Kigali niyo yafunguye amazamu, ku gitego cyatsinzwe na Mbaraga Jimmy n’umutwe, kuri Coup-Franc yari itewe na Ngama Emmanuel.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari igitego kimwe cya AS Kigali, iza guhita isimbuza yinjizamo Ndahinduka Michel wasimbuye Hamidou, gusa ntiyaje gutindamo kuko yahise ahabwa ikarita itukura.
Ikipe ya AS Kigali yaje gutsinda igitego cya kabiri gitsinzwe ba Ally Niyonzima, nabwo kuri Coup-Franc yari itewe na Ngama Emmanuel.
Umukino waje kurangira ari ibitego 2-0, AS Kigali ihita yicara ku mwanya wa mbere by’gateganyo n’amanoya 35.
Andi mafoto kuri uyu mukino










National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
APR niyisubireho kuko gukomeza kwihagararaho ngo ntiyagura abnyamahanga mbona ari wrong turn-wrong choice