
Ibi AS Kigali yabikoze binyuze mu ibaruwa yandikiye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali igasinywaho na Perezida Shema Fabrice aho yavuze ko bagendeye ku nama ya Komite Nyobozi yaguye y’ikipe yateranye tariki 2 Nyakanga 2025 ndetse n’ibaruwa yoherejwe na Perezida wayo tariki 3 Nyakanga 2025, igaragaza ibibazo by’ikipe, basaba inama y’igitaraganya hagati ya Komite Nyobozi y’Umujyi n’iyi kipe bitarenze tariki 10 Nyakanga 2025.
Gusaba inama y’igitaraganya, AS Kigali yakomeje ivuga ko ari ukugira ngo bahuze n’igihe cyo kubahiriza amabwiriza yo gukina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2025-2026 kuko umunsi wa nyuma wo kuyuzuza ari tariki 17 Nyakanga 2025 ndetse ivuga ko igihe iyi inama itabaho kugira ngo hagire ibyemeranywa bizatuma ikipe ititabira shampiyona y’icyiciro cya mbere 2025-2026.
AS Kigali ikomeje kugorwa n’ibibazo by’ubukungu yasoje umwaka w’imikino 2024-2025 ibereyemo abakinnyi ibirarane by’amezi umunani y’imishahara, mu gihe atari ubwa mbere yanditse ivuga ko nta gikozwe yava muri shampiyona kuko tariki ya 3 Kamena 2024, nabwo yandikiye Umujyi wa Kigali isaba ko bitarenze italiki ya 9 Kamena uwo mwaka, wagombaga kuba wishyuye ibirarane by’abakinnyi byari bimaze amezi arindwi byanganaga na miliyoni 149.9 Frw, ndetse ukanandika ibaruwa yemezaga ko uzatanga agera kuri miliyoni 600 Frw iyi kipe yari kuzakoresha mu mwaka w’imikino 2024-2025.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|