AS Kigali ni imwe mu makipe yatangiye nabi Shampiona, aho imikino itandatu ya mbere ya Shampiona yayimaze itaratsinda umukino n’umwe, aho igikomeye yakoranga byari ukunganya.

Nyuma yo gutsinda Bugesera na Kiyovu, uyu munsi hari hatahiwe ikipe ya Gicumbi yananyangiwe ibitego 6-0, ibitego byatsinzwe na Ngandu Omar, Mbaraga Jimmy atsinda bibiri, Ndarusanze Jean Claude ndetse na Farouk Ruhinda.
Nyuma yo gutsinda uyu mukino, AS kigali irahita iva ku mwanya wa 12 igere ku wa gatandatu n’amanota 13.
Uko imikino y’umunsi wa 10 wa Shampiona yagenze n’indi iteganyijwe
Ku wa kabiri tariki 18/12/2018
Espoir FC 0-0 Rayon Sports FC
Marines Fc 1-0 Kirehe FC
Sunrise FC 1-1 Police FC
Ku wa Gatatu tariki 19/12/2018
AS Kigali 6-0 Gicumbi (Stade de Kigali)
Mukura VS vs Amagaju FC (Warasubitswe)
Etincelles FC 3-0 Musanze FC (Stade Umuganda)
Ku wa kane tariki 20/12/2018
APR FC vs SC Kiyovu (Stade de Kigali)
AS Muhanga vs Bugesera FC (Stade Muhanga)
National Football League
Ohereza igitekerezo
|