

Imbere y’abafana baringaniye, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ikipe ya AS Kigali yahakiririye Proline Fc yo muri Uganda.
Proline yo muri Uganda yafunguye amazamu ku munota wa 46, nyuma y’umunota umwe gusa igice cya kabiri gitangiye, ku gitego cyatsinzwe na Bright Anukani.
Ku munota wa 85 w’umukino, AS Kigali yaje kubona Penaliti, iza gutsindwa na Ruhinda Farouk (Sentongo Seifi) wari ugiye mu kibuga asimbuye, umukino urangira ari 1-1.
Abakinnyi babanje mu kibuga
AS Kigali
Bate Shamiru, Rusheshangoga Michel, Ishimwe Christian, Songayingabo Shaffy, Bishira Latif, Ntamuhanga Tumaine, Alongo Mba Rick, Makon Thierry, Nshimiyimana Ibrahim, Nsabimana Eric, Nkizingabo Fiston
Proline FC
Hassan Matovu, Saka Mpiima, Mukisa Yusuf, Mujuzi Mustafa, Bernard Muwanga, Wammanah Ibrahim, Begisa James, Anukani Bright, Ivan Bogere, Hamisi Kizza,Kiwanuka Hakim
National Football League
Ohereza igitekerezo
|